Kayonza: Batatu bakurikiranyweho kwica se ubabyara bapfa amasambu.
Abasore batatu bo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza batawe muri yombi bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB nyuma yo gukekwaho kwica se ubabyara bamuziza ko yanze kugurisha isambu ngo abahe amafaranga.

Batawe muri yombi kuri uyu wa
Kane nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uwo munsi abaturanyi basanze se ubabyara
babanaga mu nzu yitabye Imana bakabyuka bigendera batabivuze. Ibi byabereye mu
Mudugudu wa Munazi mu Kagari ka Kayonza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa
w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yavuzeko aba basore bakekwaho kwica se
kuko ngo abaturanyi bavuga ko aba basore bamufataga nabi cyane nyuma y’aho
bamusabye kugurisha isambu ngo abahe amafaranga akabyanga. Yagize ati “Ni umusaza wabanaga
n’abahungu be batatu mu nzu, ejo rero asangwa n’abandi baturage mu nzu yapfuye
abo bahungu bo babyutse bagenda bamusigamo yapfuye, abaturage bakavuga ko bari
basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.” Yakomeje agira ati “Nk’ubuyobozi
rero icyo twakoze tuhageze ntihaburamo gukeka ko atari urupfu rusanzwe, abo
bahungu bose twahise tubashyikiriza RIB kugira ngo ikore iperereza. Dushingiye
ku makuru y’abaturage, bavuga ko basanganywe amakimbirane ashingiye ku kuba
baramusabye kugurisha isambu akabyanga, ikindi ni abahungu basanzwe bazwiho
gukoresha ibiyobyabwenge.” Murekezi yavuze ko bose uko ari
batatu bigeze no gufungirwa gukoresha ibiyobyabwenge bakaza kurekurwa, akemeza
ko ushingiye kuri ibyo n’uburyo se batamwitagaho, yitabwagaho n’abaturanyi ngo
bishoboka cyane ko aribo bamwivuganye. Kuri ubu umurambo w’uyu musaza
wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe aba basore
uko ari batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange.
0 comment(s) Tanga igitekerezo