Home Read Content

Cheikh Hamdan wahoze ayobora Mukura VS afunzwe na RIB akurikiranyweho ubujura

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 13 Day(s) ago

Uwahoze ari umunyamabanga wa Mukura VS, akaba ari perezida Ijabo Ryawe Rwanda (Ihuriro ry’amarerero ya ruhago), Sheikh Habimana Hamdan ari mu maboko y’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda ‘RIB’, akaba akekwaho kwinjira mu modoka y’umunyamakuru w’imikino wa B&B FM, Uwimana Clarisse akamwiba amafaranga.

Cheikh Hamdan wahoze ayobora Mukura VS  afunzwe na RIB akurikiranyweho ubujura

Uyu mugabo akaba yaratawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize ubu bujura bukimara kuba, aho RIB yamukuye iwe i Huye aho atuye mu gihe ubujura bwabereye mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu na bagenzi be bavuze uko byagenze kugira ngo uyu mukobwa yibwe.

Jean Luc yagize ati“Mu mpera z’icyumweru gishize umuntu yaradusuye hano aratwiba, tutamutumiye, ku wa Mbere turavuga ngo ntabwo turi buze kubivuga kuko bikiri mu iperereza tutica iperereza, batwibye ku wa Gatanu. Hari ibintu ubona n’amaso yawe ukumirwa.”

Uwimana Clarisse yabwiye bagenzi be bakorana ko ari we uribwishyure ibyo kurya bya saa sita, babitumaho biraza mu gihe agiye mu modoka gushaka amafaranga yo kwishyura asanga isakoshi ye nta kintu kirimo.

Jean Luc yakomeje agira ati“Clarisse yaravuze ngo ndabizi neza ko amafaranga nayazanye ndetse nagombaga no kugenda nkayavunjisha(…) yari amafaranga menshi ntabwo twayavuga. Ino nzu dukoreramo ni inyubako nshya iriho camera, ku bw’amahirwe ahantu yari yaparitse imodoka hari hafi na camera.”

Murangira B Thierry umuvugizi wa RIB yemereye HANGA ibyaya makuru ,ati:''Nibyo koko Cheikh Hamdan ari mu maboko ya RIB'' . 

Yakomeje agira ,ati:''Afungiye kuri station ya RIB ya Kinyinya mu karere ka Gasabo,umujyi wa Kigali akurikiranyweho icyaha cy'ubujura''.