Bugesera:Umuturage arashinja Umukozi wa RIB kumwima Serivise
Mu karere ka Bugesera, intara y'iburasirazuba, hari umuturage uvuga ko yagiye gushaka amahaho agarutse asanga umugore we yatwawe n'umukire. Areze muri RIB umukozi wayo Bimenyimana Daniel akomeza kumurerega amwima serivise yo kumufasha mu kirego yatanze.

Mu murenge wa Gashora, akagari ka Kagomasi, mu mudugudu wa Kiruhura ,ho mu karere ka Bugesera, haravugwa inkuru y'umugabo ushinja umukozi wa RIB w'umurenge was Gashora Daniel kumurangarana nkana akanga gukurikirana ikibazo yamugejejeho. Ubwo HANGA yageraga muri uyu murenge wa Gashora ,yaganiriye na bamwe mu baturage bavuga ko uwitwa Ndagijimana Eliezel yahuye n'uruva gusenya ubwo bavugaga ko yari yaragiye gushaka amaronko ahahira urugo ahazwi nko mu ntara agasiga umugore w'isezerano ku rugo bafitanye abana babiri nyuma yagaruka agasanga yaratwawe n´undi mugabo bavuga ari umukire ntacyo yavuga imbere ye. Twashatse kumenya koko ibivugwa ari ukuri tuganira na Ndagijimana Eliezel atubwira ko ibivugwa n'abaturage ari ukuri, ko umugore yamutwaye amafaranga ibihumbi 700 y'u Rwanda n'ibikoresho byo mu nzu ,avuga ko yagerageje kujya gutanga ikirego kuri RIB ariko agakomeza kureregwa ntiyitabweho. Kuri ubu akaba yifuzako yafashwa ikibazo ke kigakurikiranwa. Twashatse kumenya niba ibivugwa ubuyobozi bwaba bubizi, duhamagaye GItifu wa Gashora ntiyitaba terefone ye ndendanwa.

0 comment(s) Tanga igitekerezo