Home Read Content

Rwezamenyo: Umukinnyi Sugira Erenest imodoka ye ihiriye mu igaraje

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 14 Day(s) ago

Inkongi y'umuriro yafashe igaraje ryahiye mu murenge wa Rwezamenyo , akarere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali,ryahiriyemo imodoka zitaramenyeka kandi nyinshi, iyamenyekanye n'uyu mukinnyi wa Rayon sport Sugira Erenest .

Rwezamenyo: Umukinnyi  Sugira Erenest imodoka ye ihiriye mu igaraje

Sugira Erenest ,mu kiganiro na HANGA ya gize,ati:''Iyi modoka nayizanye hano mu igaraje mu gitondo kuyikoresha yari ifite ibibazo , bampamagaye ndi mu rugo ngo igaraje rirahiye mpageze nsanga ariyo iri kumuryango irimo gukongoka'.

Yakomeje agira ,ati:''Imodoka yanjye ntihenze cyane nk'inzindi zibikomerezwa yari ihagaze miliyoni 7 z'amafaranga y'u Rwanda''.

Iyi nkongi yabaye ku gicamunsi cy'uyu wa 17/2/2021 ifata igaraje n'inzu zituranye naryo , polisi yaje kuhagoboka isizimya iyi nkongi itarafata izindi zose zituranye naryo.

Icyateye iyi nkongi y'umuriro ntikiramenyekana, HANGA turakomeza dukurikirane iyi nkuru,   ,