Bamporiki yavuze uko yajyaga ajya kwa Idamange mu rugo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko kujya kwa Idamange Iryamugwiza Yvonne, byari inshingano ze nk’umunyamategeko kandi nk’inshuti y’umuryango kumwibutsa ko ibyo ariho akora ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Hari amashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza
Idamange Iryamugwiza Yvonne avuga ko hari igihe Hon. Bamporiki yazaga
kumureba iwe ngo ashaka kumucecekesha (niko Idamange avuga muri ayo
mashusho). Hon.
Bamporiki yagize icyo avuga kuri ariya mashusho, ati“Inshingano
zanjye nk’umunyamategeko kandi nk’inshuti y’umuryango
kumwibutsa ko ibyaha ariho akora bihanwa n’amategeko.” Muri
ubu butumwa yanyujije kuri Twitter asubiza uwashyizeho ariya
mashusho, Bamporiki akomeza agira ati“Ibyo
nabikoze nemye, bitabaye ibyo igihe namaze ku ishuri niga amategeko
cyaba ari nta mumaro. Tuziranye kuva muri 2003.”
Ubutumwa
bwashyizweho n’ubu bwasubizwaga na Bamporiki, ntitwifuje ko
butambuka kuko burimo imvugo zitajyanye n’ukuri ndetse n’amahame
y’itangazamakuru.
Idamange
Iryamugwiza Yvonne watawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere
tariki 15 Gashyantare, akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu
n’imidugararo muri rubanda. Ku
mbuga nkoranyambaga kandi hakomeje gucicikana amafoto agaragaza
imvururu zatewe n’uyu mugore ubwo yajyaga gufatwa. Ubwo
yari amaze gutabwa muri yombi, Polisi y’u Rwanda yashyize hanze
itangazo rivuga ko Idamange yarwanyije inzego ndetse agakubita icupa
mu mutwe umwe mu bapolisi akamukomeretsa ku buryo yahise ajyanwa
kuvurirwa ku bitaro bya Kacyiru. Kuva
uyu mwaka watangira, Idamange yakunze gutambutsa ibiganiro kuri
Youtube bigaruka ku bikorwa byo kwita ku bacitse ku icumu rya
Jenoside yakorewe Abatutsi anenga uburyo bikorwamo ndetse ananenga
ibikorwa byo gusura inzibutso zishyinguyemo inzerakarengane zishwe
muri Jenoside. Ni
ibiganiro atahwemye kubwirwa ko bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
ariko akomeza kuvuga ko agamije kuvuga ukuri kutavugwa na buri wese
ndetse no kuvuganira abarengana.

0 comment(s) Tanga igitekerezo