Home Read Content

Uzasubira mu muhanda kwizihiza intsinzi y'amavubi yarenze kumabwiriza ya Covid-19 azafatwa ashyikirizwe ubutabera - CP Theobald Kanamugire

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Umuvugizi wa Polisi mu ntare y'amajyepfo ,CP Theobald Kanamugire avuga ko kwishimira intsinzi y'ikipe y'igihugu amavubi aribyiza,ariko Covid-19 itamenya ko amavubi yatsinze, uzongera kugaragara mu muhanda yarenze kumabwira yo kwirinda covid-19 azafatwa ashyikirizwe ubutabera nk'umuntu wakoze imyigaragambyo itemewe.

Uzasubira mu muhanda kwizihiza intsinzi y'amavubi yarenze kumabwiriza ya Covid-19 azafatwa ashyikirizwe ubutabera - CP Theobald  Kanamugire

Ibi Afande yabivugiye muri Radio Salus  uyu wa 30/1/2021 mu kiganiro cyahariwe kurwanya Covid-19 cyatambutse saa mbiri n'imonota nirongo ine (8h40) kugeza saa tatu (9h00).


CP Kanamugire yavuze ko ari byiza ko kwishimira intsinzi y'ikipe y'iguhugu amavubi ariko tuzirikana ingamba leta yashyizeho zo guhangana n'ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.


Ati''Byagaragaye ko benshi bizihije intsinzi y'amavubi bakora ibikorwa bitemewe n'amategeko cyane abatuye umujyi wa Kigali bari muri guma mu rugo bagiye mu muhanda batahanye intera ndetse bamwe batambaye utupfukanumwa , ibyo bakoze ntibyemewe n'amategeko ubu twakajije ingamba ubutaha uwo tuzafata ari mu bikorwa byo kwizihiza instinzi y'amavubi atubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 tuzamufata tumushyikirije ubutabera''.


CP Kanamugire yakomeje akangurira abanyarwanda kubahiriza ingamba zose leta yashyizeho zo kurwanya Covid-19, ati:''Ndasaba buri muturage wese twitwararika niba ari guma mu karere kuhaguma, kuko nibyo byiza bizamufasha kwirinda icyorezo kuko cyo ntabwo kireba ko watsinze kikamwihorera ,Covid-19 irahari umuti wabo nukubahiriza amabwira leta yatanze kuko uyarenzeho wese azafatwa kandi azahanwa hakurikije ibyo jyanama z'akarere zemeje''.


Ibi abitangaje nyuma yaho bamwe mubatuye umujyi wa Kigali bagiye mu muhanda baririmba instinzi y'amavubi begeranye abandi batambaye udupfukanumwa barenze kumabwiriza yo kwirinda Covid-19 , ibi bakoze avuga ko bitewe bari kubikora bari mu ngo zabo, ejo nibwo amavubi afite undi mukino avuga ko yanstinze uzongera kugaragaza iyi mico wese azafata ashyikirizwe ubutabera nk'umuntu wakoze imyagaragambyo itemewe kuko azaba akaze icyaha agomba gukurikiranwa mu mategeko.