Home Read Content

CHAN2020:Haravugwa ko umukinnyi w'amavubi yabuze Jezzy (Umupira) yambara umunyamakuru awambaye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Amavubi) yitabiriye Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iri kubera muri Cameroun.Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanganyije na Maroc ubusa ku busa, ku mukino wa kabiri waranzwe n'amakosa menshi. Bimwe mubyagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga(Social Media) n'umukinnyi wagaragaye mu kibuga yambaye imyenda y'imbusane idahuje numero biza kugaraga nyuma umunyamakuru wa RBA Rigoga Ruth awambaye hanze y'ikibuga.

CHAN2020:Haravugwa ko umukinnyi w'amavubi yabuze Jezzy (Umupira) yambara umunyamakuru awambaye

Haravugwa byinshi bitameze neza mu kipe y'igihugu Amavuba ,bamwe bavuga ko idafite uyitayeho cyane ikivugwa n'imyenda iyi kipe yambara isibasibye mu mugongo ,ahari Rwanda harasibye handikwaho amazi ,hari naho handinze izina ry'umukinyi nabi ,urugero Kwizera banditse ngo Rwakwizera.

Sibyo gusa umukino uheruka bamwe mu bakinnyi bagiye bambara imyenda idahuje numero byatumye benshi bibaza niba iyi kipe ifite uyireberera aho iri mu marushanwa ,nyuma y'umukino abanyamakuru mpuzamahanga nka Canal bakomeje gucukumbura baza kugaragaza umunyamakuru wa RBA Rigoga Ruth uri kumwe n'iyi kipe yambaye umupira ufite numero 24 , bagaragaza uburyo umukinnyi yabuze Jezzy yambara umunyamakuru ayambaye hanze y'ikibuga.

Bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda bagarutse kuri ibi bibazo biri mu kipe y'igihugu, nka Radio Salus basabye leta gukurikirana no kubaza abashinzwe iyi kipe impamvu bakomeje gusebya igihugu.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi muri uyu mukino:

Maroc: Anas Zniti, Abdelkarim Baadi, Yahya Jabrane, Larbi Naji, Ayoub El Kaabi (c), Walid El Karti, Hamza El Moussaoui, Soufiane Bouftini, Soufiane Rahimi, Naoufel Zerhouni na Abdelmounaim Boutouil.

Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid (Ngendahimana Eric 74’), Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques (c), Nshuti Dominique Savio (Usengimana Danny 87’) na Sugira Ernest (Iradukunda 57’).

HANGA twagerageje kuvugana n'abari kumwe n'iyi kipe bashinzwe itangazamakuru ntibyakunda, turakomeza gushaka amakuru ajyanye n'ibivugwa muri iyi kipe.