Nyarugenge-Kanyinya: Bahangayikishijwe n'umuturage wacukuye umuhanda awubakamo
Abuturage batuye mu mudugudu wa Rutagara ya 2 mu kagari ka Nzove, mu murenge wa Kanyinya,akarere ka Nyarugenge,Umujyi wa Kigali, bahangayikishijwe n'umuturage wacukuye umuhanda awubakaho. Baragaragaza ko hatagize igikorwa hazaba impanuka.

Abaganiriye na HANGA ,uyu wa 22/1/2021 baratabariza urugo rw'umuturage rwubatswe mu muhanda hanyura ibikamyo biremereye, Bafite impungenge ko aho atuye hazateza impanuka. Ibuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge , buvuga ko uyu muturage yasuwe ndetse agirwa inama yo kwimuka agaragaza ikibazo cy'amikoro, gusa ngo akomeje kuganirizwa hanashakwa uko bishobotse yafashwa kuva hano hantu nkuko bikorwa ku bandi baturage bari ahantu hagaragara ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga.



0 comment(s) Tanga igitekerezo