Home Read Content

Ruhango: Bahisemo gukura abana mu mashuri kubera udupfukamunwa batatwemera

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Abatuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango , bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abyeyi bafite imyemerere y’ihariye bakura abana mu mashuri bababuza kwambara agapfukamunywa no kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.

Ruhango: Bahisemo gukura abana mu mashuri kubera udupfukamunwa batatwemera

Aba babyeyi badashaka ko abana biga banasaba igihugu cyose ko cyavana abana mu mashuri, ngo imyemerere yabo ishingiye ku bitabo basoma ibahamiriza ko COVID-19 ari ikinyoma ku bw’iyo mpamvu bakabona uretse bo nta mwana ukwiye kujya aho bamusaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Imyemerere nk’iyi ituma bamwe bakura abana mu mashuri iri kugenda ifata indi ntera ku buryo nta gikozwe abanyeshuri bava mu ishuri kubera agapfukamunwa warushaho kwiyongera.

MUSABYIMANA Valens ushinzwe imibereho n’iterambere ry’abaturage mu kagari ka Buhanda mu murenge wa Bweramana, ahamya ko amaze kwibarurira abasaga 60 badashobora kwambara agapfukamunwa ndetse n’abana 15 banze gusubira kwiga ngo batazakambara cyangwa ngo bubahirize andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Anahamya ko ari ikibazo rusange mu tugari baturanye kandi gihangayikishije.

Nubwo abaturage n’uyu muyobozi bahamya ko muri ako gace hari benshi bafite iyo myizerere, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana, MUHIRE Floribert ntiyemeranya nabo ko ari benshi ariko akavuga ko iki kibazo cyabitwaza imyemerere bagakura abana mu mashuri ubuyobozi bwagihagurukiye ndetse ngo hari abo bubona ko bazagenda bahinduka.

Impungenge z’uko umubare w’abana bareka ishuri ushobora kwiyongera aba baturage babishingira ku kuba nibura mu Kagari kamwe k’aka karere hagaragaramo abantu basaga mirongo itandatu bafite iyo myemerere kandi bakaba bigisha n’abandi baturage.

Source:tv1

0