Home Read Content

Kigali: Gukora Siporo yo mu rugo biremewe wagenda hanze nturenge Umudugudu utuyemo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo imenyesha abatuye Umujyi wa Kigali ko ibikorwa bya siporo rusange bitemewe. Siporo yemewe ni iyo mu rugo, gusa abakora siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z’umudugudu batuyemo.

Kigali: Gukora Siporo yo mu rugo biremewe  wagenda hanze nturenge Umudugudu utuyemo

Rigira riti “ Hashingiwe ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ya tariki ya 18 Mutarama 2021, Minisiteri ya Siporo iramenyesha abatuye mu Mujyi wa Kigali ko ibikorwa byose bya siporo rusange bitemewe.”


Siporo yemewe ni iyo mu rugo iwawe, cyakora, abakora siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z’umudugudu batuyemo kandi birinda, banubahiriza amabwiriza ya COVID-19. Siporo mu matsinda ntabwo yemewe.”


Mu ijoro ryakeye nibwo hatangajwe ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri aho yafashe umwanzuro wo gusubiza muri Guma mu rugo umujyi wa Kigali kubera ko mu bipimo byafashwe mu bantu bawutuyemo ari uko umuntu umwe mu bantu 10 basangaga yanduye Covid-19.