Home Read Content

Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Ingendo zirabujijwe mu mujyi wa Kigali , washyizwe muri guma rugo.

Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo

Inama y’Abaminisitiri yafashe umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse abanyarwanda bose basabwa kugabanya ingendo bakoraga, bagasigara bita ku za ngombwa gusa. Ibikorwa byose byemerewe gufungura bizajya bifunga saa kumi nebyiri.

Leta ivuga  ko izi ngamba ku mujyi wa Kigali zitewe n'uko wonyine wihariye 61% by'abantu bashya banduye Covid-19 kuva uyu mwaka watangira.

Nyuma yo gutangazwa kw'izi ngamba, ku mbuga nkoranyambaga hari abagaragaje akababaro ko gusubira muri iyi mibereho ikomeye, cyane cyane ku b'amikoro macye babaho iyo bagiye gukora.

Abandi bazishimye, bavuga ko izi arizo zonyine zishobora kugabanya ubwandu bw'iki cyorezo, bavuga ko kimaze kugera mu bantu benshi muri Kigali.