Home Read Content

Abimukira ibihumbi batangiriwe basubizwa inyuma bashaka kwinjira muri Amerika

User Image Tuyikuze  Hodali 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Umurongo munini cyane w'abantu bagana muri Leta zunze ubumwe za Amerika n'amaguru batambamiwe n'abashinzwe umutekano ndetse hakoreshwa imbaraga ubwo bari begeze muri Guatemala.

Abimukira ibihumbi batangiriwe basubizwa inyuma bashaka kwinjira muri Amerika

Ibihumbi by'aba bantu bahagaritswe bari ku muhanda uri hafi y'umupaka wa Honduras ku cyumweru. Leta ya Guatemala ivuga ko itakwemera "ingendo zitemewe n'amategeko z'abantu benshi".

Mu minsi micye ishize, ikigereranyo cy'abantu 7,000 binjiye muri Guatemala bahunga ubukene n'urugomo, benshi bava muri Honduras.

Baba bizeye kugenda bakagera muri Mexico, bakayambuka bagera ku mupaka wa leta zunze ubumwe za Amerika n'amaguru.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi mirongo bo muri Amerika yo hagati bagerageje kujya muri Amerika n'amaguru.

Joe Biden, perezida watowe muri Amerika, yizeje kurangiza politiki zikakaye za Perezida Donald Trump ku bimukira.

Gusa ubutegetsi bwa Biden, buzajyaho kuwa gatatu, bwaburiye abimukira ko bagomba kureka izo ngendo, kuko politiki ku bimukira za Amerika zitazahinduka umunsi umwe.

Ubwo aba bimukira binjiraga muri Guatemala berekeza ku mupaka wa Mexico, batangiriwe n'abashinzwe umutekano benshi.

Benshi bagerageje gukomeza ku ngufu, bituma abashinzwe umutekano nabo bakoresha imbaraga barabasunika, bakoresha inkoni n'imyuka iryana mu maso, hari benshi bakomeretse.

Bavuga ko gutotezwa, urugomo n'ubukene ari ibya buri munsi mu bihugu byabo. Ko ibintu byabaye bibi cyane kubera inkubi z'imiyaga ikabije zangije byinshi mu bihugu byo muri America yo hagati.

Bityo mu gushaka ubuzima bwiza, bifuza kugera muri Amerika aho bizeye umutekano n'umurimo.

Dania Hinestrosa, w'imyaka 23 ari kugendana n'umwana we w'umukobwa, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Nta kazi, nta cyo kurya, niyo mpamvu nahisemo kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika."

Icyizere ku bimukira ubutegetsi bushya bwa Biden butanga ni indi mpamvu ituma benshi ubu bari kugerageza kujya muri Amerika kuko uwo ari gusimbura atari aboroheye.

Ubutegetsi bwa Trump bwamaze kuvuga ko buzashyira imbere abimukira bari muri Amerika badafite ibyangombwa, ko butazibanda ku bashaka kujya muri Amerika ubu.

Ibivunge birenga 12 birimo ibihumbi byinshi by'abimukira byahagurutse mu bihugu bitandukanye bya Amerika y'epfo mu myaka ya vuba. Kimwe mu biheruka ni icyavuye muri Honduras mu kwa 10/2018, Trump yakise "igitero".

Ariko byagiye bisenyuka kubera guhangana nabyo k'ubutegetsi bwa Trump, washyize igitutu kuri Mexico, Guatemala, Hondura na El Salvador ngo barwanye ibi bivunge by'abimukira berekeza muri Amerika ya ruguru.