Home Read Content

Nyarugenge-Mageragere: Intwaza zituye Nyaruyenzi barataka ibura ry'amazi

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 13 Day(s) ago

Abakecuru b'Intwaza basaga 54 ,batujwe mu mudugudu w'iterambere, akagari ka Nyaruyenzi ,umurenge wa Mageragere,akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, baravuga ko bamaze imyaka isaka 5 batagira amazi mu nzu, ibi ngo bibagiraho ingaruka zo kugira umwanda cyane mu bwiherero bwa Kizungu buba mu nzu.

Nyarugenge-Mageragere: Intwaza zituye Nyaruyenzi barataka ibura ry'amazi

Abaganiriye na HANGA uyu wa 11/1/2021 bavuze ko bashimira Madamu Jeannette Kagame kuba yarabahaye Inzu nziza nyuma yuko bari babayeho nabi, baravuga ko bakuwe mubwigunge barimo ubu batekanye kandi bishimye bashimira leta y'u Rwanda ikomeje kubagenera ubufasha nk'abatishoboye dore ko benshi bafite ubumuga butandukanye batewe na Jenoside yakorewe abatutsi.


Bavuga ko ikibazo bafite kikiri ingorane kuri bo nuko Inzu barimo zitagira amazi , bavuga ko batujwe mbere amazi atarahagera bakomeza gukoresha ayimvura n'igishanga ariko iterambere ryakomeje kubagana amazi ya wasac agera mu gace batuyemo bashyirirwaho ivomero rimwe gusa, ati:''Dutuzwa bwa mbere hano nta mazi yari ahari, twakoreshaga amazi y'imvura nayo adahagije , none wasac yayazanye mu mudugudu ishyiraho ivomo rimwe''. Aba bakecuru bavuga ko bamaze gusaza batakibasha kujya ku ivomo kubyigana n'abana , bavuga ko batakaza amafaranga menshi bavomesha nayo baha uwo batumye kuko nayo baba bayahawe n'ishuti bigatuma bahomba ,niyo aya mazi aje aba make ntabahaze mu isuku.

Ati:''Twe turi hano murabizi ko turi incike nta mwana tugira ngo tumutume amazi ,bidusaba amafaranga bamwe nayo dufite ,turimo gutakambira leta ngo badufashe abasigaye tudafite ubushobozi bayaduhe kuko bamwe muri twe bafite ubushobozi bayashyize mu ngo zabo''.

Ntirushwa Christopher, gitifu w'umurenge wa Mageragere, yabwiye HANGA ko iki kibazo bakizi ariko barimo gukora ubuzugizi kandi bugeze kure igisubizo kiri hafi, ati:''Kariya gace mbere nta mazi yahabaga , ubu yarahageze tuba tubahaye ivomo rimwe mu mudugudu kuko bisaba ubushobozi buhagije ngo tuyakwize mu nzu zose''.

Gitifu yakomeje ahumuriza aba bakecuru ko ahora abazirikana ,ati:''Nanjye mbahoza ku mutima, iki kibazo ndi gukorana na Croix Rouge n'ubuyobozi bw'akarere turi kugishakira umuti ,vuba aha bahumure turabizi baraza kubona amazi hafi''.

Uyu mudugudu wa Nyaruyenzi ,utujwemo abakecuru basaga 54 bagizwe incike na Jonoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bamwe bagaragaje ko Inzu zimwe zatangiye kwangirika ziva mu bisenge bafite ubwoba ko zizabagwira, ariko ubuyobozi buvuga ko baba batabamenyesheje ,gusa bwavuze ko kuba bimenyekanye bagiye kubikemura vuba.