Home Read Content

Rwamagana: RIB yataye muri yombi Semana akurikiranweho gutema muramu we bikamuviramo urupfu

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 13 Day(s) ago

Ku wa 11/01/2021, RIB yafunze Semana Emmanuel wo mu Mudugudu w'Umurinzi, Akagari ka Bwana, Umurenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana.

Rwamagana: RIB yataye muri yombi Semana akurikiranweho gutema muramu we bikamuviramo urupfu

Ubutumwa RIB yashyize kuri twitter ,buvuga ko uyu Semana akurikiranweho kuba yatemye Rumanzi Egide (muramu we waje kwitaba Imana ageze mu bitaro), ubwo yari asanze amaze gutabarwa n’abaturage aho yari yitwikiye mu nzu n’umugore we Mukazitoni Christine (mushiki wa Semana wahise yitaba Imana).


Semana yakomerekeje kandi byoroheje Mukakalisa Annonciata (nyina wa Rumanzi). Iperereza ry’ibanze rigaragaraza ko kwitwikira mu nzu byatewe n’amakimbirane Rumanzi yari asanzwe afitanye n'umugore we.


Semana ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje kugirango hamenyekane ukuri ku byabaye hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

0