Home Read Content

Gasabo-Jabana: Mudugudu yakuyeho icyemezo Mutwarasibo yafashe cyo kwirukana Indaya 24 mu Isobo ayobora

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 14 Day(s) ago

Emmanuel Ngiruwosanga ,ni umuyobozi w'umudugudu wa Uwanyange,yakuyeho icyemezo cyafashwe n'umuyobozi w'Isibo ya Kabiri, mu kagari ka Ryigi, umurenge wa Jabana,akarere ka Gasabo,umujyi wa Kigali,cyo kwirukana abagore bakora ingeso y'uburaya bibumbiye mu itsinda ry'Indangamirwa.

Gasabo-Jabana: Mudugudu yakuyeho icyemezo Mutwarasibo yafashe cyo kwirukana Indaya 24 mu Isobo ayobora

Iminsi ibiri irihiritse kuva ku wa 9-11/1/2021 mu isibo ya 2 havugwa umutekano mucye uterwa nuko hari umugore witwa Uwiragiye Marie ,avuga ko yakubiswe n'abagore bagera kuri 7 mu ijoro bimuvirago gukuramo inda, uyu mudamu aganira na HANGA yagize ati:"Narimvuye mu bwiherero mu ijoro ,abagore 7 nibo nibuka bafashe barankubita bapfura n'umusatsi bucya narembye njya kwa mugaga biba nabi nkuramo inda y'amezi 4''.

Uyu mudamu avuga ko yagiye kurega kuri RIB ya Gatsata amaze gukira bamutuma raporo yo mu mudugudu iriho n'urutonde rw'abamukubise ,ahereye mu isibo mutwarasibo ahitamo kubunga, ati:''Naraje mbwira Mutwarasibo gukora raporo aranga ahitamo kunyunga n'abankubise ,barateranyije uwankubise wese atanga 500rwf yose hamwe aba ibihumbi 6 rwf kandi aya ntiyamvura, nibwo nabyanze bakora raporo yo kubirukana kuko bose ari indaya''.

Iyi raporo HANGA dufitiye kopi Mutwarasibo yandikiye mudugudu avuga ko urubanza rwakozwe yunze uwakubiswe n'abamukusi anamusaba kuza kwirukana izi ndaya mu isibo ,uyu wa 11/1/2021 mudugudu yaje kubihagarika.

Intandaro yo kubihagarika nuko uyu mudamu yaje kwiyambaza ,umuyobozi w'indangamirwa mu mujyi wa Kigali ,Mukampogazi Marie Claire , aje kucyekura iki kibazo asanga kigomba kujya mubutabera.

Uyu Marie Claire aganira na HANGA yagize ,ati:''Baranyitabaje nza kumva uko bimeze mbakemurire ibibazo nsanga harimo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ,nibwo nitabaje ubuyobozi kugirango uyu wahohotewe ahabwe ubutabera, mudugudu twaje kwemeranya ko agiye gukora raporo akayiha uyu wahohotewe akayijyana muri RIB kugirango ahabwe ubutabera, ntabwo twareka umunyabyaha yidedebya agomba kubihanirwa n'abandi bikababera isomo ko bitemewe kwihanira''.

Mudugudu ubwo yacyemuraga iki kibazo yasabye abaturage kureka urugomo kuko bitemewe kwihanira, yizeza uwahohotewe ko azabona ubutabera.

Nyuma yabwiye HANGA ko ibyakozwe byose bijyanye n'uburyo yakemuye ibibazo aza kubishyikiriza Gitifu w'umurenge.

Yanijeje umuyobozi w'indangamirwa ko impungenge bagize ku ibaruwa yanditswe na Mutwarasibo atayisubije kuko yabonye harimo amakosa , avuga ko icyemezo kirimo cyo kwirukana abakora uburaya agihagaritse ahubwo agiye kubaganiriza dore ko bafite n'amatsinda bakoreramo batangiye kwizigamira abafashe gutera imbere.