Home Read Content

Live: Umuhango wo gushyingura umunyamakuru Umuhire Valentin (Amafoto)

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 14 Day(s) ago

Uyu wa 11/1/2021, umunyamakuru Umuhire Valentin arashyingurwa, arashyingurwa hubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid-19 nkuko HANGA ihari yabonye inzego z'umutekano zikangurira abaturage ko batemewe kurenza umubare washyizweho n'inama y'abaminisitiri hakumurwa ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

Live: Umuhango wo gushyingura umunyamakuru   Umuhire Valentin (Amafoto)

Uko gahunda yo guherekeza Valentin Umuhire,iteye:

Saa moya(7h00)-Gufata umurambo CHUK

Saa tatu(9h00)-Gusezera umurambo ,kuryanyuma Mont Kigali urenze ahitwa ku kigaraje mu karere ka Nyarugenge

Saa yine(10h00):Guhaguruka tujya ku Kiriziya.

Saa tanu n'igice(11h30):Misa kuri Regina Pacis Remera

Saa munani(2h00): Gushyingura I Rusororo 

Ubu umuhango wo kumusezeraho mu rugo watangiye, 

Umunyamakuru Umuhire Valentin wari ufite inararibonye n’uburambe mu mwuga w’itangazamakuru akaba kuri ubu yari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru ValueNews yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rwa Umuhire, ufatwa nk’icyitegererezo na benshi yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021.

Abo mu muryango we batangaje ko yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kigali CHUK ari naho yaguye.

HANGA turakomeza kuhababera,,