Madamu Jeannette Kagame yasabiye Padiri Ubald kuruhukira mu mahoro
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame, yasabiye Padiri Ubald ‘kuruhukira mu mahoro’.

Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame abereye Umuyobozi na wo wihanganishije umuryango wa Padiri Ubald, watanze umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kunga ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda. Mu butumwa wanyujije kuri Twitter wagize uti “Umurinzi w’Igihango Padiri Ubald Rugirangoga, yahawe Ishimwe ry’Ubumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, @FirstLadyRwanda kubera gahunda yatangije y’Isanamitima n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka. Iyo gahunda yeze imbuto mu gihugu hose. Imana imwakire mu ntore zayo.’’ Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi. Mu 2013, ubwo iyi paruwasi yizihizaga Yubile y’imyaka 50, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibi birori ndetse ashimira Padiri Ubald Rugirangoga watangije gahunda yo kunga Abanyarwanda amusaba gukomeza iyi nzira ndetse anasaba abakuru gutoza uyu muco abana bakiri bato. Tubibutse ko Padiri Rugirangoga Ubald yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021, azize uburwayi bw’ibihaha bwamufashe nyuma y’iminsi yari amaze arwaye Coronavirus. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah mu Mujyi wa Salt Lake muri Amerika aza kupfa bitewe nuko ibihaha bye byangijwe bikomewe na Covid-19.



0 comment(s) Tanga igitekerezo