Home Read Content

Nyarugenge: Abaturage bashinja MetaFoam kwangiza ibidukikije no kubangiriza imirima

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 16 Day(s) ago

Abaturage bo mu karere ka Nyarugenge , umurenge wa Kigali, akagali ka Nyabugogo baratabaza Umuyobozi kubw'akarengane Bakorewe n'uruganda rukora Matera MetaFoam, bavuga MetaFoam baboherereza umwanda w'amazi ava mu ruganda mu murima akumisha imyaka yabo bigatuma barumbya.

Nyarugenge: Abaturage bashinja MetaFoam kwangiza ibidukikije no  kubangiriza imirima

Munyeshyaka Joseph umuturage ufite ubutaka mu metero zirindwi uvuye kuri uru Ruganda MetaFoam atabaza Ubuyobozi kubw'akarengane yakorewe aho ngo uru Ruganda rwohereje itiyo Imena imyanda irimo ibikomoka kubutabire  mu murima we uherereye mu gishanga.

Uyu muturage aganira na HANGA yagize ati:''Mutuvuganire nyiri ruganda yitwaza ko akomeye twamwereka ko atwangiriza imyaka akatubwira ko yadufungisha tukagira ubwoba bwo kumurega, aya mazi bohereza mu gishanga n'umukara ubona ko yangiza ibidukikije mwe abanyamakuru mutuvuganire kuko twe twaravuze tubura udutabara''. Uyu musaza avuga ko bamwemereye Matera bamuha gato mu rwego rwo kugirango aceceke arakanga ,ati:'' Umudamu wa  Hakiza , Boss wahano witwa Bahati Vanessa namusubije matera yanyohereje kuko kari gato, yayimpaye abwira ngo n'ikiguzi ampaye ngo nzaceceke amazi bohereza mu gishanga ndeke kubivuga, ariko barambeshye ndi guhomba kabiri kuko imyaka yanjye iri kuma ntacyo nzasarura''.

Uyu Bahati Vanessa ushyirwa mu majwi HANGA yaje kumusanga mu ruganda , isanga ahuze kuko yari afite ikibazo gikomeye cy'abashoferi bigaragambije bafunga umuhanda bakoresheje amakamyo bitewe n'ubwumvikane bucye bwari hagati ye n'umugabo we ndetse n'abashoferi bavuye Tanzaniya bavuga ko mu ruganda rwabo bakodesheje parikingi none baraye hanze. Iyi myigaragambyo yaje guhoshwa na polisi.

Mu kanya Gato HANGA yamaranye na Vanessa yavuze ko ibi babazo byose atabizi, nyuma nibwo yadusabye kureka gukora izi nkuru ahubwo afite ikigo ayobora  cy'abafite ubumuga bwo kutabona twakwamamaza, ati:"Izi nkuru zahano muzireke mbahe isoko munyamamarize ikigo? HANGA yamubajije icyakurikira inkuru zidakozwe avuga ko ari ibibazo bito muri business bibaho aza kubikemura''.

HANGA dusohotse mu kigo twasanze Abaturage benshi bamwe bavuga ko bakoraga nyakabyizi bambuwe n'uruganda ,hari n'abakecuru bavuga ko bagiye kwicwa n'inzara bahinga ntibeze bitewe nuko uru ruganda rubangiriza imyaka bohereza amazi mabi akumisha imyaka yabo.

Niyibizi Jean Claude ,gitifu w'umurenge wa Kigali  HANGA yamweretse ibibazo by'uru ruganda ntiyagira icyo abivugaho. Twari kugamije kumenya icyo agiye gufasha aba baturage bataka ibihombo baterwa n'uru ruganda.

Mu Rwanda hashyizweho Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ryashyizweho risimbura itegeko ngenga n° 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda.

REMA ivuga ko amande n’ibihano byongerewe mu rwego rwo guca intege no gukumira ibyaha by’ibidukikije, urugero ku bantu bagira imyanda y’uburozi ishobora kwangiza ahantu haherereye nko mu bishanga, mu migezi, mu nzuzi.

Bene abo bantu amande yavuye ku mafaranga miliyoni 5 n’igifungo cy’umwaka umwe kugeza kuri 2, ariko ubu hari igifungo kigeza ku myaka 7 n’amande kuva kuri miliyoni 100 kugeza kuri miliyoni 300.