Home Read Content

Padiri Obaldi Rugirangoga yapfuye yishwe na Covid-19 aguye muri USA

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 17 Day(s) ago

Padiri Ubald Rugirangonga wari uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, iby’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge, yitabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Padiri Obaldi Rugirangoga yapfuye yishwe na Covid-19 aguye muri USA


Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, aho bivugwa ko yaguye mu bitaro byo muri Amerika aho yari amaze iminsi arwariye.

Apfuye yari yari amaze igihe arwaye Coronavirus nk’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga ze bari bamaze iminsi babitangaza ndetse hari haratangijwe uburyo bwo gukusanya inkunga yo kumufasha.

Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Célestin, yemereje aya makuru avuga ko Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana mu masaha ya saa Tanu z’ijoro zo muri Amerika.

Yari amaze iminsi arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake.

Mu Ukwakira 2020, nibwo binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook, Ubald yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yagaragaye afite mu izuru umugozi umufasha guhumeka.

0