Home Read Content

Abakozi b'akagari bagiye kuva kuri 2 bagirwe 4- Minaloc

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 17 Day(s) ago

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu mu Rwanda ( Minaloc) ivuga ko mu ngengo y'imali y'umwaka utaha yashyizwemo uburyo bagiye kongera ubushobozi akagari.

Abakozi b'akagari bagiye kuva kuri 2 bagirwe 4- Minaloc

Ibi byatangajwe na Dusengiyumva Samuel umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'ubutegetsi, yabwiye itangazamakuru ko umwaka utaha iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa,ati:''Ubu twatangije gutegura uburyo akagari kagiye kongererwa ubushobozi ,akagari ubusanzwe kagira abakozi 2 ubu tugiye kongeraho abandi 2 babe 4''.


Yakomeje avuga ko hagiye kongerwa n'ubushobozi kuzajya akayobora ,ati:'Mu rwego rwo kunoza service tugiye kongera cyangwa gushyiraho uzayobora akagari afute ubumenyi bwisumbuye , akagari ni kamwe mu gatanga service yambere kuko kegereye umuturage''.


Iki gitekerezo cyokongera ubushobozi akagari cyatangiwe mu mwiherero wa 2018 , gitanzwe na Habitegeko François uyobora akarere ka Nyaruguru, icyo gihe Perezida wa Repebulika y'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko byumvikana igisigaye ari kubyihutisha bigashyirwa mubikorwa.


Mu Rwanda harabarirwa utugari  2,148 , dufite abakozi bagera  4,296 .

0