Home Read Content

Gasabo-Gatsata: Abaturage baratabariza mugenzi wabo wangajwe n'abayobozi

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 18 Day(s) ago

Abayeho asembera nyuma yo gusenyerwa inzu ye n'ubuyobozi kandi inzu yarisanzwe yarubatswe kera.

Gasabo-Gatsata: Abaturage baratabariza mugenzi wabo wangajwe n'abayobozi

Uyu wa kane taliki ya 07/01/2021 HANGA twageze mu murenge wa Gatsata, mu Kagali ka Karuruma ,mu mudugudu wa Nyagasozi, ho mu Karere ka Gasabo ,mu Mujyi wa Kigali, dusanga umuturage Gahirwa Augustin abayeho asembera nyuma yo gusenyerwa inzu ye n'ubuyobozi bw'Akagali.

Abaturage baganiriye na HANGA n'agahinda kenshi bavuze ko uyu musaza inzu ye yendaga kumugwaho asaba ubuyobozi kuyisana buramuringana nkabaturanyi bafata ikemezo cyo kumuha umuganda wo gusanira mugenzi wabo inzu itaramugwa hejuru, nyuma ngo batangazwa no kubona ubuyobozi burangajwe imbere na gitifu Aroni na mudugudu baje bayisenya yose.

Basoza bavuga ko uyu muturage yazize kutagira mu mufuka kuko ngo hari amazu menshi yubatse muri uyu mudugudu adafite ibyangombwa ,harimo n'izabayobozi nka mutekano,mudugudu n'abandi.

Mutekano Kamegeri yabwiye HANGA ko abubaka bose bafite ibyangombwa kandi ko nawe afite ibyangombwa by'inzu arikubaka ngo kandi n'abandi bashobora kubaka ntibabimenye kuko baba bagiye mukazi.

Bamwe mubaturage batashatse ko amazina yabo agaragara mu itangazamakuru bavuga ko mudugudu wabo ntacyo yakumarira udakoze mu mufuka doreko ngo ari umuyobozi ukomeye mu karere ka Gasabo.

Barasaba ubuyobozi bukuru ko bwakurikirana ikibazo cy'umugenzi wabo wasemberejwe n'ubuyobozi ngo abe yakubakirwa inzu ye uko yariri.