Home Read Content

Rulindo: Abarimu ntibavuga rumwe n’Akarere n’abayobozi b’ibigo ku bijyanye na raporo iherutse gushyirwa ahagaragara

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo ,buherutse gushyira ahagaragara ibaruwa isaba abarimu bo mu karere ka Rulindo, ikubiyemo ubutumwa busaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose gukurikirana abarimu batigisha amasomo bagomba kwigisha buri munsi.

Rulindo: Abarimu ntibavuga rumwe n’Akarere n’abayobozi b’ibigo ku bijyanye na raporo iherutse gushyirwa ahagaragara

Hatitawe ku mpamvu runaka zatuma umwarimu ataboneka mu kazi utarabonetse mu kazi agomba kwisobanura imbere y’akanama gashinzwe imyitwarire kuri buri kigo cy’ishuri, akarere gashingiye kuri sitati yihariye y’abarimu kavugako aba barimu bagomba kwisobanura.

Ku ruhande rw’abarezi baganiriye na HANGA ntibavuga rumwe n’akarere aho bamwe muribo bavugako ibi bitakagombye kuba biba mu gihe atari gahunda yashyizweho mu gihugu cyose,ikindi cyagaraye muri iki gikorwa n’abarimu bagaragara kuri uru rutonde batari bagatangiye akazi bivuzeko ibyakozwe bishingira ku maranga mutima.

Umwarimu witwa Mahoro Yvonne (amazina yahinduwe) yagize ati “Nkanjye nageze ku kigo, nyuma dusabwa gusubira mu rugo kuko nta mabaruwa atwinjiza mu kazi twari dufite,ariko naje gutungurwa no kwisanga kuri uru rutonde kandi icyo gihe ntari nakageze mu kazi nta n’ingengabihe mfite, sinibaza uko nari kujya mu ishuri ntahawe ingengabihe”, uyu mwarimu ari kubazwa amatariki atigishijeho yo ku wa 24-27/11/2020 kandi yaratangiye akazi ku wa 1/12/2020 ,avuga ko iki ari ikimenyetso simusiga cya raporo ishingiye ku bihimbano”.

Kalisa Leonidas umwarimu wigisha mu mashuri abanza mu kiciro kibanza yagize ati “Ni gute ngaragara ku rutonde rw’abarimu batigishije kandi abanyeshuri nigisha bataremererwa gusubira ku ishuri,ibi mbona ari akarengane no kwandagaza umuntu kuko nta masomo kugeza magingo aya mfite kuko abana bakiri mu ngo”.

Ikindi kibazo cyagiye kigaragazwa n’abarimu ni uko usanga hari abagaragazwa kuri uru rutonde abandi bagakingirwa ikibaba bitewe n’ubucuti bafitanye n’abayobora ibigo by’amashuri nk’aho abarimu babwiye HANGA ko abo basangira inzoga ahenshi bagiye babakingira ikibaba kuko aribo batanga iyi raporo,bikaba byagiye biteza ukutavugarumwe n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri.

Uru rutonde rukaba rugaragaraho abarimu bagera kuri 809 mu karere kose ka Rulindo, ku murongo wa terefone ubwa twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, ishami ry’uburezi ntibyandukundira, ubwo tuzagira icyo dutangarizwa, tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Inkuru ya : Sam Kabera. 

0