Home Read Content

Ngororero:Abanyeshuri biga muri ASPADE bakoze igisa nk'imyigaragambyo 15 basinze batawe muri yombi

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 4 Month(s) ago

Abanyeshuri biga mu kigo cy'amashuri y'isumbuye cya ASPADE Secondary school Ngororero , ku isaha ya saa sisita y'ijoro zo ku wa 31/12/2020 bakoze igisa nk'imyigaragambyo basezera umwaka wa 2020 bamwe basinze bagera kuri 15 batawe muri yombi.

Ngororero:Abanyeshuri biga muri ASPADE bakoze igisa nk'imyigaragambyo 15 basinze batawe muri yombi


Inkuru yamenyekanye uyu wa 1/1/2021 hari umwe mu babyeyi yabwiye HANGA ko afite impungege ko yumvise ko mu kigo yoherejemo umwana we kwiga bafunzwe yifuza kumenya nawe uwe ari mu bafunzwe.


HANGA twaje kuvugana na Justin Tegereza umuyobozi w'ikigo ku murongo wa telefoni yemeza ibyaya makuru, ati:''Nibyo koko hari mu ijoro ku isaha ya saa sita z'ijoro bamwe mu banyeshuri basohotse mu macumbi bavuza amadebe abandi amajerekani basakuza cyane ari nako baririmba indirimo zisoza umwaka, twabonaga bashaka gusohoka ikigo twitabaza inzego z'umutekano dusanga harimo abana basinze Polisi irabatwara ijya kubacumbikira ibiganiro biraza gukomeza nyuma kuko twatumijeho ababyeyi babo ngo tuganire''.


Uyu muyobozi yavuze ko nawe atamenye uburyo inzoga zageze mu kigo ,kuko abana 15 bafashwe harimo n'abakobwa bari basinze bikabije, gusa yabwiye HANGA ko kubufatanye n'inzego z'umutekano harimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane aho zavuye kuko mu kigo zitabamo.


Godfroid Ndayambaje ,umuyobozi w'akarere ka Ngororero ishuro zose HANGA yagerageje kumuvugisha ntiyitabye. Twari tugamije kumenya icyo agiye gukora nyuma y'imyitwarire y'abanyeshuri bagaragaje itari myiza

0