Home Read Content

WDA yambuwe zimwe mu ishingano zihabwa NESA na HEC nyuma yaho havuzwemo Ruswa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 4 Month(s) ago

Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC) yahawe zimwe mu nshingano zahoze mu Kigo gishinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA) isabwa kunoza ubugenzuzi bw’amashuri makuru yemererwa gukorera mu Rwanda, aho kujya afungwa yaramaze gutangira. Yambuwe ishingano nyuma yaho humvikanyemo ruswa.

WDA yambuwe zimwe mu  ishingano zihabwa NESA na HEC nyuma yaho havuzwemo  Ruswa

Ubuyobozi bwa WDA kuri uyu wa Gatatu bwahererekanyije ububasha n’Ikigo gishya gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) na HEC bigiye kujya bikora inshingano iki kigo cyakoraga.


NESA ifite intego yo guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze n’ay’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) yo ku rwego rwa mbere kugeza ku rwa gatanu, ni ukuvuga yaba amashuri atanga amasomo y’imyuga y’igihe gito n’ay’igihe kirekire.


Mu muhango w’ihererekanyabubasha, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abayobozi b’ibi bigo bakwiye kugaragaza impinduka mu burezi binyuze mu bigo bishya.


Yagize ati “Hakwiye kugaragara impinduka nshya ntihabe gusa gushyiraho ibigo bishya ahubwo habeho guhindura mu mikorere no mu musanzu bitanga ku buryo ubona ko hari impinduka zabaye.”


Izi mpinduka zikozwe nyuma yaho muri WDA havuzwemo ruswa, no gufunga bimwe mu bigo by'amashuri byaratangiye gukora ari naho bamwe mu bayobozi b'ibigo bagaragazaga akarengane bakorerwa na WDA ko udafite ruswa bamufungiraga ishuri. Ubu mu Rwanda Minisiteri y'uburezi yafunze ibigo bisaga 20 by'umumenyingiro n'imyuga ivuga ko bitujuje ibisabwa.

Ba nyiri bigo bo bavuga ko bafungiwe ibigo barenganyijwe kuko hari nibyafunzwe kandi byarasohotse ku rutonde rw'amashuri yemerewe gutangira gukora nyuma yaho bakomerewe nyuma y'ingamba zafashwe hirindwa covid-19.

0