Home Read Content

Akarere ka Nyarugenge kibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu yahoze ari segiteri Biryogo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 24 ibaye, hari abayiguyemo bamaze gushyingurwa mu cyubahiro hirya no hino mu nzibutso, kuri uyu wa 10 Mata 2018 Nyarugenge yibutse abatutsi barenga 200 bishwe mu yahoze ari segiteri Biryogo bakajugunywa mu rwobo runini rwari ruhari.

Akarere ka Nyarugenge  kibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu yahoze ari segiteri Biryogo

Ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside mu Murenge wa Nyarugenge kuri uyu wa 10 Mata 2018, Umuyobozi w’Ishyirahamwe riharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  Gafaranga Omar, Yavuze ko Habarurwa abatutsi barenga 200 bishwe mu yahoze ari segiteri Biryogo bakajugunywa mu rwobo runini rwari ruhari, akomeza avuga ko  ko hakiri imibiri y’abantu barindwi kugeza ubu batazi aho iherereye.

Yagize ati:''Turasaba  abantu  ko ukuri gukwiriye gushyirwa hanze, hano dufite imiryango itarabona ababo,  icyo tubasaba ni uko iyo mibiri bayitwereka kuko irahari nubu  ntabwo iraboneka n’amazina turayafite ariko turizera ko izaboneka kuko ukuri kuzageraho kugaragare.”

Akomeza avuga ati:"Niba uwatanga amakuru yaba anatinya kwigaragaza  agende ahashyire ikimenyetso nibura bucye mu gitondo tukibone duhite tuyikuramo tuyihe icyubahiro.”

Gafaranga yongeyeho ati “Uyu murenge nta rwibutso rurimo kuko abantu bacu bari bashyinguye mu gifureri kuko hari abavanywe hano, twasabye ko mu ngengo y’imari y’akarere hagomba gushyirwamo amafaranga azategura ibimenyetso, hagategurwa ibikuta tukazashyiraho amazina cyane  ahahoze segiteri Biryogo no mu marembo y’ikigo cya Camp Kigali.”

Kayisiime Nzaramba Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge,  yavuze ko bafatanyije na Ibuka  na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside,  ko  bazareba uko bazubaka uru rukuta vuba.

Yagize ati “Tuzafatanya na Ibuka, na CNLG kugira ngo tureba icyo twakora kuko hari aho twagiye twubaka inkuta zitandukanye kugira ngo bajye bajya kuhibukira no kuhashyira indabo mu gihe gikwiriye, tuzafatanya rero kugira ngo turebe icyo twakora kuko si urukuta rwa mbere twaba twubatse, tuzareba izo twashyira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha tugendeye ku bushobozi, kandi tubizeze ko tuzabikora kandi vuba.”

Twababwira ko mu Murenge wa Nyarugenge nta rwibutso rwa Jenoside ruhari bagasaba ko nibura hashyirwaho inkuta zizandikwaho amazina y’abaguye mu rwobo rwari ruri muri segiteri ya Biryogo n’abaguye mu kigo cya gisirikare cya Camps Kigali. 

Kayisiime Nzaramba Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge,  yavuze ko bafatanyije na Ibuka  na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside,  yavuze ko bazubaka urukuta vuba hano muri Biryogo.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe riharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gafaranga Omar.

Munyanshoza yaririmbye indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

 Amafoto atandukanye yerekana uko umuhango wo kwibuka wagenze:

Yanditswe na: Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0