Home Read Content

Ruhango: Yatanze ikiganiro mu bigenewe ibihe byo kwibuka mu gitondo asanga bateze GRENADE ku muryango we

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

Mu mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Karama Umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango umuturage witwa Muhigirwa Wellars yabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri asanga ku muryango we hari grenade. Kugeza ubu ntiharamenyekana abayihashyize.

Ruhango: Yatanze ikiganiro mu bigenewe ibihe byo kwibuka mu gitondo asanga bateze GRENADE ku muryango we

Muhigirwa yavuze ko ejo nimugoroba yari yatanze ikiganiro ku kagari kabo mu bitangwa muri ibi bihe byo kwibuka. Akavuga ko akeka ko yenda hari abo bitashimishije akaba ari bo bakoze ibi.

Yavuze ko uyu munsi yabyutse maze ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo asohotse agana ku irembo asanga munsi y’urugi rwo ku irembo hari grenade. Yahise atabaza ubuyobozi n’abashinzwe umutekano barahagera.

Umwaka ushize mu gihe nk’iki cyo kwibuka Muhigirwa avuga ko nabwo yabyutse agasanga mu mbuga y’iwe bahashyize umusaraba.

Uyu muturage avuga ko ibi abibona nk’iterabwoba no kumwereka ko nubwo yarokotse Jenoside bashobora kumwica.

Nemeyimana Jean Bosco, Umunyamabanga nshigwabikorwa wʻUmurenge wa Ntogwe yatangaje ko bari gukora iperereza bafatanyije nʻinzego zʻumutekano ngo bamenye uwahashyize iyo grenade ku muryango kwa Muhigirwa.

Ati “Ni grenage ishaje ubona ko imaze igihe kinini, turacyategereje ubu abayivanaho ngo bayikureho".

Avugako ikigikorwa ari iterabwoba ariko batahita bagihuza nʻibihe byo kwibuka kuko bataramenya uwayihashyize n’icyabimuteye.

Yanditswe na: Tuyikuze Hodali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0