Home Read Content

Burende Inkotanyi zarasiye ku gisozi igiye kurimbura Abatutsi yahinduwe urwibutso

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

Burende (blindé) Inkotanyi zarasiye ku gisozi yahinduwe urwibutso rw’amateka, bitewe n’uko yari igiye gutsemba Abatutsi bari bihishe mu mirenge ya Kinyinya, Gisozi na Jabana.

Burende Inkotanyi zarasiye ku gisozi igiye kurimbura Abatutsi yahinduwe urwibutso

Iyi burende yarasiwe mu Kagari ka Kagugu ubu hashyizwe urwibutso ndangamateka ruzajya rwibutsa abanya Kinyinya uko batabawe n’Inkotanyi ku itariki 11 Mata 1994.

Mu gitondo cy’uwo munsi hari Inkotanyi zari zaraye zinjiye mu mujyi wa Kigali, zikambitse ku musozi wa Kagugu, nk’uko bisobanurwa na Kalinda Callixte uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Kinyinya.

Agira ati “Iyi burende yarashwe yari ikurikiranye  n’izindi ebyiri zari zije kubuza Abatutsi bahungiraga kuri uyu musozi, kuko bari bamaze kumenya ko  Inkotanyi zahageze".

Iyi burende iyo itaraswa ingabo za Habyarimana zari zigiye kumara Abatutsi baturukaga hakurya Karuruma, Kabuye, Gisozi, Kagugu na Gacuriro.

 

Kalinda akomeza avuga ko mu minsi ine Jenoside yari imaze itangiye gukorwa mu gihugu hose, i Kagugu hari hamaze kwicwa Abatutsi bagera kuri 280.

Akomeza asaba ko ku rwibutso rwo kuri Burende hakubakwa urukuta kugira ngo ayo mazina y’abishwe bose yandikweho.

Kalinda hamwe na bagenzi be bashimira Ingabo za FPR-Inkotanyi n’abaturage barimo uwitwa Nzabamwita Aloys na bagenzi be batuye ahitwa i Giheka.

Abarokokeye Jenoside i Kagugu bavuga ko aba baturage bashyize mu bwihisho Abatutsi, banashyiraho za bariyeri zikumira Interahamwe kuza kwica abaturanyi babo bahigwga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya, Umuhoza Rwabukumba yizeza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bufatanije na Ministeri y’Ingabo, bakirimo kubaka urwibutso rwo kuri “Burende”

Kuri urwo rwibutso hari ikibumbano cy’umusirikare umwe warimo kurasa iyo burende; bikaba biteganywa ko hashyirwa undi ndetse n’ibindi bikenewe nk’uko bisabwa n’abaturage.

Urwibutso rwo kuri Burende rwubatswe mu 2017 hakoreshejwe miliyoni 31Frw, nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kinyinya.

Burende yarashwe n’abasirikar b’Inkotanyi i Kagugu.

Info1hanga@gmail.com

hanga.rw

source: kigalitoday 

0