Home Read Content

Nyarugenge:Nshutiraguma Esperance (DDEA) arakangurira abaturage b'umurenge wa Rwezamenyo kunoza isuku n'umutekano

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Nyarugenge (DDEA) Madamu Nshutiraguma Esperance, yasabye abaturage b'umurenge wa Rwezamenyo kurushaho kwita ku bikorwa bijyanye n'isuku n'umutekano mu ngo zabo.

Nyarugenge:Nshutiraguma Esperance (DDEA) arakangurira  abaturage b'umurenge wa Rwezamenyo kunoza isuku n'umutekano

Yabisabye  kuri uyu wa  28/11/2020, ubwo yifatanyaga n'abaturage ba Rwezamenyo  hatangizwa ku Mugaragaro ubukangurambaga ku isuku n'Umutekano.

Iki Gikorwa cyabereye  kuri Site ya Rwezamenyo ya kabiri ku isoko rya Rwezamenyo , aho Igikorwa cyatangijwe  n'urugendo rwaturutse ku biro by'umurenge kugera kuri site zakoreweho umuganda.

 Igikorwa cy'umuganda cyabereye mu midugudu   hakorwa isuku hatemwa ibihuru .

Hakozwe Kandi igikorwa cyo gutera ubusitani mu Kagari ka Rwezamenyo ya kabiri.

Uyu muganda witabiriwe  n'inzego zitandukanye,

Uhagarariye Police(DCLO),Umuhuzabikorwa w'Urwego Rwa DASSO mu Karere ka Nyarugenge nuwa Rwezamenyo,Inzego  

 z'Umutekano n'abayobozi  batandukanye n'abaturage batuye mu Murenge wa Rwezamenyo.

Hatanzwe ibiganiro bitandukanye bishishikariza abaturage kwita ku isuku no kubungabunga umutekano.

Nyuma habayeho Umuhango wo Gusinyana Imihigo y'isuku n'umutekano hagati ya Gitifu  w'Umurenge ,inzego z'umutakano ku murenge, HSO, ba gitifu b'utugari, n'abafatanyabikorwa mu isuku .

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere w'ungirije w'akarere ka Nyarugenge ,Madamu Nshutiraguma Esperance yashimiye abaturage b'Umurenge wa Rwezamenyo akomeza abasaba kwita ku isuku y'aho batuye n'aho bakorera,Kutangiza ibidukikije bamena amazi y'umwanda muri za rigori na ruhurura,Kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa ,Gukora amasuku ku Nyubako zishaje ,zifite isuku nke ziri ku mihanda ya kabumbo no gusiga amarange.

Kubungabunga umutekano cyane cyane ,bita ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi bibangamira  umutekano.yasoje asaba abaturage gufatanya n'ubuyobozi mu gushyira mu bikorwa imihigo yasinywe.

Insanganyamatsiko y'ubu bukangurambaga ,agira iti:''DUHARANIRE KUGIRA  KIGALI IKEYE ,ITOSHYE    KANDI ITEKANYE''.

Nirere Marie Rose uyobora Rwezamenyo yabwiye hanga.rw ko ibyavuzwe bigiye gushyira mu bikorwa bizeye kwegukana itsinzi nkuko bisanzwe muri Rwezamenyo kuko ubufatanye bafite nta cyabananira.