Home Read Content

Gasabo-Jali: Moto zizifashishwa mu isuku n'umutekano zashyikirijwe Utugali

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Buri kagali ko mu murenge wa Jali ,akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, kashyikirijwe moto izagafasha mu kubungabunga isuku n'umutekano.

Gasabo-Jali: Moto zizifashishwa mu isuku n'umutekano zashyikirijwe Utugali

Uyu wa Gatanu taliki ya 27/11/2020 ,mu murenge Jali, mu Karere ka Gasabo ,ho mu mujyi wa Kigali  habaye umuganda wiswe Operasiyo Usafi no guhabwa moto kuri buri kagali ko mu murenge wa Jali uko ari utugali 7.

N'umuganda wakozwe hatemwa ibihuru hanatoragurwa imyanda kumihanda  witabiriwe n'inzego zitandukanye z'umutekano harimo abasirikare, abapolisi, Dasso ,n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Nyuma y'umuganda buri kagali kashyikirijwe moto izafasha mu mutekano n'isuku hanasinywa imihihigo y'isuku n'umutekano hagati y'abayobozi harimo ba gitifu b'utugali n'abafite resitora na bare ndetse n'abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abahagarariye amadini n'amatorero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umusigire agoronome NIYOMUGABO Gregoire yibukije ko umutekano n'isuku ko bigomba kuba ibyaburi wese.

Litayadi Cpt Safari TWIRABO w'inkeragutabara ku rwego rw'umurenge wa Jali ,yibukije abakora irondo ry'umuga ko bagomba kurangwa n'imyitwarire myiza birinda amakosa nk'ubusinzi n'andi makosa yose ahabanye n'akazi bakora.