Home Read Content

Tugiye kubaka ubushobozi bw'abamotari mu Rwanda bahinduke abakire- Ngarambe Daniel

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Umuyobozi bw'impuzamahuriro y'abamotari mu Rwanda (Ferwacotamo), Ngarambe Daniel avuga ko bagiye kwicarira ibibazo by'abamotari mu Rwanda babikemure. Ubundi babahuze n'ibigo by'imari bizigamire muri Ejo Heza bazasaze barizigamiye ,ibi ngo bizatuma umumotari wese mu Rwanda azasaza ari imukire.

Tugiye kubaka ubushobozi bw'abamotari mu Rwanda bahinduke abakire- Ngarambe Daniel

Yabivugiye mu nama yahuje ubuyobozi bwa (union) abahagarariye amaporative y'abamotari  hose mu gihugu, Banki ya Jali, SP icuruza Lisansi , n'uhagarariye gahunda ya Ejo Heza , n'inama yateraniye I Kigali uyu wa 27/11/2020.

Ngarambe yagize ,ati:'' Twateraniye hano tugamije kurushaho kuganira kuri gahunda zitandukanye zizateza imbere umwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto,binyuze mu mishinga itandukanye. Ubu motari anywa Linsasi kuri SP akizigamira 40 Frw kuri Litiro, Banki ya Jali irimo kubaha Gaz bazishyura mu mezi 6, ubu tubashyize muri  gahunda ya Ejo Heza ubwizigamire bwabo buhawe icyerekezo''. 


Daniel yavuze ko hari byinshi barimo gutegura byiza bizashyigikira motari kuba yahinduka umukire,ati:''Ubu twatangiye kureba uburyo motari twamushyira muri system inzego zose zakamwizera nkuko bizera abandi bakozi, najya muri Banki bamuhe inguzanyo nk'umukozi wa leta ,nyakubahwa Perezida Paul Kagame yavuze ko umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ushyirwa mu mirimo nk'indi yose yanditse mu Rwanda, natwe tugomba kumwereka ko turi abakozi beza dufite n'icyerekezo''.

Uhagarariye JALI S C PLC muri iyi nama yagarutse ku mikoranire y'ikigo cyabo na ferwacotamo, ko igamije iterambere ry'umumotari akarushaho kw'iyubaka binyuze mu mwuga wabo bahabwa inguzanyo,bakaba inganyamugayo mu kwishyura. Ati:''Twe twahisemo gukorana y'abamotari kuko twabonye mufite icyerekezo ,turi kubaha Gaz dufatanyije na SP kandi twatangiye kwagura ibiganiro turaza gukorana byinshi''.

Muri iyi nama habayeho no guha abayobozi ba union ijambo, bakabaza ibibazo ndetse n'ibyifuzo, mu rwego rwo kunoza imikorere yabo n'abanyamuryango bahagarariye.

Bamwe mu bamotari baganiriye na hanga.rw bavuze ko bashimira Ngarambe ,ati:'"Ubu noneho turi kubona impinduka mu buyobozi bwacu, Ngarambe yaduhaye Gaz turateka neza , buriya amafaranga 40 mubona twizigamira kuri litiro nimenshi, ahubwo mudufashe nibizahagarare kuko batumenyereje ibintu byiza , Ngarambe nakomereze aha tumaze kubona ko ashoboye''.

Aba bamotari bagaragazaga akanyamuneza ko n'ibibazo bindi bisigaye bizacyemuka.