Home Read Content

Rwamagana-Muyumbo: Abaturage barasaba leta kubatabara kubera umwanda ubugarije

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Bamwe mu baturage bo mu dusantere twa Rugarama, Gituza na Gatuza ,bo mu murenge wa Muyumbo ,akarere ka Rwamagana, barataka umwanda kubera ibishingwe byandagaye ku misozi no mimirima yabo.

Rwamagana-Muyumbo: Abaturage barasaba leta kubatabara kubera umwanda ubugarije

Uyu wa 27/11/2020 ,hanga.rw yavuganye na bamwe mu baturage n'abacuruzi ku kibazo cyumwanda bavuga ko ibishingwe byaboreye ku gasozi ,bagaragaza ko hari bamwe mu byigomeke banze kwishyura kampani y'isuku yitwa Agruni bagacunga bwije bakajugunya ibishingwe mu mihanda ,abandi mu mirima y'abaturage.


Hanga.rw kumenya ukuri kuri ibi bibazo twegereye impande zivugwa , Agruni uvuga ko batanga service nziza kubakiriya babo,ati:''Twari kugira ikibazo iyo twumva hari umuturage uvuga ko yishyuye nitwamutwarira umwanda, twe service yacu iranoze niba ntawe ikibazo kiri kubuyobozi''. Agruni ivuga ko ibyo bishingwe byandagaye ku gasozi nibyo abinangiye gukorana nayo, ati:''None twatwarira umuntu ibishingwe utuyishye gute kandi acuruza buri munsi, ntacyo tudakora ngo dugirane amasezerano nabo bakinangira hari n'abitwaza ko bakomeye ibishingwe byabo twabitwarira ubuntu, harimo uwitwa Murenzi we yikoreye ikimoteri iwe mu rugo none byatangiye kunukira abaturage''.


Agruni yabwiye hanga.rw ko ifite amasezerano n'umurenge ndetse n'akarere yo gutwara imyanda ku kimoteri cya Nduba ,ariko harimo imbogamizi zuko bamwe banga gusinya bigatuma ibatwarira kubuntu bikayiteza igohombo,ati:''Ibaze kuzana imodoka inywa amavuta, uhemba abakozi,wishyura umusoro ,n'ibindi uje gutwara imyanda y'abacuruzi kubuntu, ibi bituteza ibihombo kuburyo dutakaza amafaranga menshi''. Bakomeje  bavuga ko iki kibazo cyabinangira gukorana nabo kenshi bakimenyesheje umurenge gitifu Bahati ntagihe agaciro.


Gitifu Bahati uyobora umurenge wa Muyumbo yabwiye hanga.rw ko akizi ariko Agruni yashyizeho ibiciro bigoye nk'ibya Kigali. Ati:''Agruni ifite ibiciro bimeze nk'ibyo ikoreraho I Kigali ,ubwo hari abaturage babyanze bisaba ko tubigisha wenda bagahinduka''. Ibi avuga agruni yabiteye utwatsi ivuga ko basinya amasezerano harimo ibiciro bigomba kubahirizwa kandi bishyirwaho na RURA.


Uyu muyobozi yaje kuvuga ko agiye kureba uburyo yatumiza agruni bagakorana inama ,ariko ntiyigeze avuga igihe ,ati: Nta gihe natanga ngo mbe nakemuye iki kibazo , turi mubihe bigoye bya Covid-19 gukoresha inama abaturage ntibyemewe birasaba kugenda urugo kurundi kandi umwanya sinawubona''.


Kuba gitifu nta mwanya yatanze wo kuba yakemuye iki kibazo, ni gihamya kubaturage bishyura imyanda yabo igatwarwa ko abatishyura bazakomeza kubicisha umwanda babijugunya mu mirima yabo inarimo imyaka. Bari gutakambira leta y'u Rwanda ngo bafashe babe ahantu hari isuku kandi hacyeye umunuko wibishingwe bavuga ko utuma barara badasinziriye uveho.