Home Read Content

Kigali: Umurenge wa Nyarugenge watangije ubukangurambaga ku isuku n'umutekano

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Umurenge wa Nyarugenge,akarere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali ,hatangijwe ubukangurambaga buzamara amezi atandatu ,buzibanda ku isuku n'umutekano.

Kigali: Umurenge wa Nyarugenge watangije ubukangurambaga ku isuku n'umutekano

N'ubukangurambaga bwabimburiwe n'umuganda ,wakozwe uyu wa 27/11/2020.


Uyu muganda wakozwe mu gishanga cya Rwampara, wibanze gutema ibihuru ,gutoragura amacupa y'amazi no kuzibura imirwanyasuri. Witabiriye n'inzego zitandukanye, Polisi, irondo ,n'abaturage, n'urubyiruko rwabakorerabushake.


Mukandahiro Hidayi ,gitifu wa Nyarugenge yabwiye hanga.rw ko ubu bukangurambaga ku isuku n'umutekano busanzwe buriho ,ariko iyo bijemo amarushwana barushaho gushyiramo imbaraga. Ati:''Twatangiye ubukangurambaga ku isuku n'umutekano ,ntabwo ari ibikorwa bishya kuko isuku n'umutekano Nyarugenge bihoraho, ubu twinjiye mu marushwana twongeyemo imbaraga Nyarugenge n'irembo ry'umujyi wa Kigali hagomba guhora hacyeye kandi hatekanye''.


Yakomeje avuga ko mubyo bazakora harimo gufasha n'imiryango 23 yahuye n'ibiza mucyumweru gishije. Ati:''Mu cyumweru gishije twagize ikibazo cy'ibiza imiryango 23 yangirijwe inzu, muriyo 5 niyo yagaragaje ikibazo kihariye gusa turakomeje kubafasha''.


Rudasingwa Amani ,n'umuturage witabiriye umuganda yabwiye hanga.rw ko bishimye kandi bashimira ubuyobozi buhora bubakangurira isuku, yavuze ko nawe aterwa ishema no kuba ahantu hasukuye kandi hatekanye.


Nailla Uwamaho ,umuhuzabikorwa w'urubyiruko mu murenge wa Nyarugenge, witabiriye umuganda yabwiye hanga.rw ko biyemeje gukumira ibyaha nk'urubyiruko rwabakorerabushake ,n'ubu hajemo ibikorwa by'isuku n'umutekano biteguye gutanga umusaruro ufatika.


Ubu bukangurambaga bwatangijwe mu murenge wa Nyarugenge buzamara amezi atandatu, kubera bikorwa mu marushwana Nyarugenge yahigiye kuba ku isonga ,yahize kuzegukana imodoka n'igombe bitangwa na Polisi y'u Rwanda kubufatanye na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (Minaloc).