Home Read Content

Nyarugenge-Muhima: Iminsi 16 bayigeneye ubukangurambaga bwo kurandura burundu ihohotera rishingiye Ku gitsina

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Guhera uyu wa 27/11/2020 , mu Murenge wa Muhima,akarere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali, hatangiye ibikorwa bijyanye no kurandura burundu ihohotera rishingiye ku gitsina, iminsi 16 barateganya ko bizaba byarangiye.

Nyarugenge-Muhima: Iminsi 16 bayigeneye ubukangurambaga bwo kurandura burundu ihohotera rishingiye Ku gitsina

Ibi babyemeje mu nama, yateraniye Ku murenge  iyobowe na Gitifu  w'Umurenge Madame MUKANDOLI T Grace, yitabiriwe n'abayobozi b'Imidugudu n'abayobozi b'Amasibo ,inzego z'Umutekano zikorera mu Murenge wa Muhima.

Muri iyi nama yarigamije ubukangurambaga bw'iminsi 16 ku Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ifite insanganyamatsiko igira iti" TWUBAKE UMURYANGO UZIRA IHOHOTERWA".

Umuyobozi w'umurenge yongeye gusaba Aba bayobozi kudahishira ihohotera iryo ariryo rwose ,cyane cyane irishingiye ku gitsina, yasabye abari muri iyi nama kugaragaza abahohotera abana bataragera ku myaka y'Ubukure bakabashukisha utuntu nyuma  bakabatera inda zitateganijwe.

Ikindi yibukije ni uko abakora ibikorwa bigayitse by'ihihotera nukuvuga  amazina y'ababikora kugira ngo bakurikiranwe.

Basoje biyemeje ko iki gikorwa kizasoze bejeshe uyu muhigo 100%.