Home Read Content

Kirehe: Biyemeje gukemura burundu ikibazo cy’abana babangavu bagiterwa inda zimburagihe

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Kuri uyu wa gatatu ,mu karere ka kirehe, habereye ubukangurambaga bugamije kurandura burundu ikibazo cy’abana babangavu bagiterwa inda zimburagihe, aho ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abana babangavu bahagarariye abandi, ababyeyi n'abandi.

Kirehe: Biyemeje gukemura burundu ikibazo cy’abana babangavu bagiterwa inda zimburagihe

N'ukangurambaga bwateguwe n’umuryango wa children’s voice today kubufatanye na save the children n’akarere ka kirehe.

Hagaragajwe ingingo zitandukanye zikibangamiye uburenganzira bw’umwana, zirimo kuba hari abana bagikoreshwa imirimo ivunanye, abana bahabwa ibigano by’indengakamere, ndetse n'abana bagihohoterwa, aho hafashwe ingamba zikarishye zo kubirwanya.

Bamwe mu bana babangavu baganiriye na hanga.rw bagaragaje ko igituma hari bamwe mu bana bagihohoterwa babiterwa no kuba hari ibyo badasobanukiwe kubuzima bw’imyororokere, bigatuma bashukwa.

Bagaragaje ko bamwe mu babyeyi batabasobanurira neza ibijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere.

Uwitwa MUKIZA Betty uri mukigero cy’imyaka 17 yagize ati: Kuba hari abana babangavu bashukwa bagaterwa inda zimburagihe, biterwa no kuba nta makuru baba bafite kubuzima bw’imyororokere''.

Ati: nkanjye hari igihe ababyeyi banjye kubera akazi batabona umwanya wo kunganiriza hakaba hari uwabyitwaza akanshuka bitewe nuko nta bumenyi mfite buhagije kubuzima bw’imyororokere.

Undi witwa ISHIMWE Christelle yagize ati: birakwiye ko ababyeyi baganira n'abana babo cyane, kuko kubaganiriza ari naho hava amakuru, yababashuka baba beshyeshya ibintu bitandukanye, kubamenya bikaba byatuma bakurikiranwa.

Umuyobozi w’ungirije w’akarere ka kirehe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukandarikanguye Geraldine yavuze ko nubwo iki kibazo cy’abana babangavu baterwa inda kitaracika burundu, ariko biteguye gufata ingamba zo kugihashya zirimo no kurema umutima abana bagizweho ingaruka nuku guterwa inda bakabyarira iwabo bikaba byagira n'amahirwe bibavutsa arimo no kwiga.

Yagize ati: iki kibazo cy'ababana babangavu baterwa inda ntiturakirandura burundu, ariko tunateganya ko muri iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina, twakegera ababyeyi n'abana babyaye, tukabumvisha ko nubwo abana babo babyariye iwabo, hari n'andi mahirwe ahari arimo nko gukomeza ishuri, ibi bikaba bizafasha abana kunva ko nyuma yibyababayeho, hari andi mahirwe bagira mugukomeza kwiyubaka.

Muri rusange mu gihugu hose hakomeje gushyirwa imbaraga mu kurwanya no guhashya ikibazo cy’abana babangavu baterwa inda, aho nk’uwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangiye igikorwa cyo kwegera ababyeyi aho batuye bagatanga amakuru nyayo bashize amanga kubaba barabatereye abana inda zitateguwe, hagafatwa ingamba zikarishye zirimo n’ibihano.

Yanditswe na: Abdul NYIRIMANA