Home Read Content

Ngororero: RIB iri gushakisha Nikombabona Innocent waburiwe irengero amaze gukora icyaha

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Ikuzwe Nikombabona Innocent. Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.

Ngororero: RIB iri gushakisha Nikombabona Innocent waburiwe irengero amaze gukora icyaha

Uyu mugabo afire  imyaka 36 akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure agahita aburirwa irengero.


Yari atuye  mu Mudugudu wa Mitabo, Akagari ka Gaseke, mu murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda.


Icyaha cyo gusambanya umwana acyekwaho bivugwa ko yagikoze ku wa 13 Mata 2020, muri aka Kagari ka Gaseke, ari naho umwana akekwaho gusambanya RIB  iravuga  ko ari mwene Bahindebya na Niyonzima Daphrose, bakaba baramubyaye tariki 10 Gicurasi 1984.


RIB irasaba ko ,uwamubona yabamenyesha ku murongo utishyurwa wa 166 cyangwa Polisi y’u Rwanda kuri 112. 


Ikindi nuko ushobora no kubimenyesha inzego z’ubuyobozi bw'ibanze bukwegereye.