Kicukiro: Polisi yakanguriye abamotori kwirinda gutwara Moto zizimije amatara mu ijoro nyuma yo kurenza amasaha yo gutaha (10h00')
Umuyobozi wa Polisi , SSP John Niyibizi mu karere ka Kicukiro,umujyi wa Kigali, yasabye abamotari kwirinda gutwara Moto bazimije amatara ,mu ijoro cyane bamwe barengeje saa yine z'ijoro isaha yashyizweho na Goverinoma y'u Rwanda hirinda Covid-19.

Ibi yabivugiye mu muhango wahuje abamotari mu karere ka Kicukiro, uyu wa 25/11/2020. Mu gikorwa cyo kwigisha abamotari gahunda ya Ejo Heza, no kubaha Gaz mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. SSP John Niyibizi ,ikiganiro yatanze Ku bamotari yagize ati:''Mwirinde ndabasabye maze igihe mbona abamotari bakora impanuka mu ijoro ,biterwa nuko hari abatwara moto mu ijoro bazimije amatara bibwira ko bahunga polisi,ariko baba bahisemo nabi mubyirinde nugenda ukangonga ipoto uzapfa igihugu gihombe''. Yakomeje avuga ko ,ukoze ibi apfuye igihugu gihomba,ati:''Buriya upfuye ntaba agiye Kugiti cye, burya igihu kiba gitakaje amaboko mubyirinde''. Ikindi yasababye kwirinda ibyaha ,ati:''Mujye muduha amakuru nimwe mugenda hose ,urugero nutwara umuntu uvuye mukabiri ubona ko yasinze byange uduhamagare tuze kureba, kuko utubari amabwiriza ya covid-19 nuko dufunze, mugomba kubaho neza ariko icyambere n'umutekano niyo mpamvu turi hano''. Mu bindi uyu muyobozi yasabye abamotari nuko aho barira muri za resitora bajya batandukana kuko batwaye abantu batazi uburyo bahagaze kandi icyorezo cya Covid-19 kigihari.




0 comment(s) Tanga igitekerezo