Home Read Content

Sergeant Robert akurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa yibyariye ufite imyaka 15

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyatangiye iperereza kuri Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert”, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana yibyariye.

Sergeant Robert akurikiranyweho  gusambanya umwana w'umukobwa yibyariye ufite imyaka 15

Iyi nkuru ya menyekanye uyu wa 23/11/2020 ,y’uko hari umwana w’imyaka 15 bivugwa ko wasambanyijwe na Sergeant Major Kabera Robert wamenyekanye muri muzika nka “Sergeant Robert” ndetse ko uyu muhanzi yahise atoroka akaba ari gushakishwa ''.


Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda ku manywa yo kuri uyu wa Mbere, rigira riti “Ishami ry’Ubushinjacyaha mu Gisirikare cy’u Rwanda, ryatangiye iperereza ku byaha bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert a.k.a “Sergeant Robert” bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.”


Rikomeza rigira riti “Ibi byaha bivugwa ko byakozwe tariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.”


RDF yijeje abanyarwanda ko ubutabera buzatangwa mu gihe nyacyo, inamagana ibikorwa byose bihabanye n’amategeko y’u Rwanda cyangwa se indangagaciro z’abagize igisirikare cy’u Rwanda.


Yakomeje igira iti “Ibikorwa byo gushakisha ukekwa birakomeje”.


Hari amakuru avuga ko Sergeant Robert yasambanyije uwo mwana wo mu muryango we (umukobwa yibyariye)mu mpera z’icyumweru gishize, yasinze.