Home Read Content

RIB yataye muri yombi ukekwaho gukorana n'imitwe y'iterabwoba iba hanze y'u Rwanda

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Mitsindo Viateur w’imyaka 39 ukekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba iba hanze y'u Rwanda.

RIB yataye muri yombi ukekwaho gukorana n'imitwe y'iterabwoba iba hanze y'u Rwanda

Hamaze igihe  hakwiriye amakuru avuga ko yaburiwe irengero, ndetse benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bandika ku mbuga nkoranyambaga ko yashimuswe.


Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Murangira B. Thierry, avuga ko  uyu Mitsindo yatawe muri yombi tariki ya 17 Ugushyingo, ko ubu iperereza ku byo akekwaho rikomeje, akekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera hanze y’igihugu''. 


Yakomeje asobanura ko afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro., ibyo kuvuga ko  yaburiwe irengero ataribyo ,avuga ko umuryango we wahise ubimenyeshwa ndetse na nyir’ubwite amenyeshwa uburenganzira bwe yemererwa n’amategeko burimo kwihitiramo umwunganizi mu mategeko.


Itegeko ryo mu 2018 rijyanye no kurwanya ibyaha by’iterabwoba risobanura ko umuntu uba cyangwa wemera kuba mu mutwe w’iterabwoba cyangwa ugira uruhare mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba cyangwa ukora ikintu cyose cyongerera ubushobozi undi mutwe w’iterabwoba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20.

Source:igihe.com