Home Read Content

Nyarugenge-Biryogo:Imvura yasenye inzu izindi ibisenge biraguruka

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Mu mudugudu wa Gabiro,akagari ka Biryogo,umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, imvura yasenye inzu nyinshi ,izindi ibisenge biraguruka.

Nyarugenge-Biryogo:Imvura yasenye inzu izindi ibisenge biraguruka

Imvura yaguye uyu wa 21/11/2020 Ku isaha ya saa cyenda z'amanywa, yangije  byinshi mu murenge wa Nyarugenge, ibyo hanga.rw yabashije kumenya n'inzu ebyiri z'uwitwa Gafaranga Omar zagurutse ibisenge . n'uwitwa Shumbusho na Ibrahimu inzu zaguye.


Aba bose bahuye n'ibiza barimo gusaba ubufasha kuko imvura yabasenye bitunguranye. Kuko yaguye ivanze n'umuyaga mwishi.


Mukandahiro Hidaya ,gitifu w'umurenge wa Nyarugenge ,hanga.rw yagerageje kumuhamagara ntibyakunda ,twari kugamije kumenya ingano y'ibyangijwe n'imvura ,n'ubufasha bateganya guha aba bahuye n'ibiza.


Nibikunda turaza kubagezaho icyo bari buze kudutangariza.

Inkuru ya: Utuje isiyaka Manager