Home Read Content

Ubutumwa bwa MPAYIMANA Philippe umunyapolitike wigenga mu gihe cyo kwibuka jenocide yakorewe abatutsi

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

MPAYIMANA Philippe umunyapolitike wigenga yatanze ubutumwa bugenewe abanyarwanda muri iki gihe turimo cyo kwibuka kunshuro ya 24 jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ubutumwa bwa MPAYIMANA Philippe umunyapolitike wigenga  mu gihe cyo kwibuka jenocide yakorewe abatutsi

Yagize ati:" Banyarwanda bavandimwe mwazize jenocide muri 1994, muzira gusa ko mwavutse muri abatutsi, Nifatanyije uyu munsi n'abayirokotse bose ngo tubibuke kandi dushime igikorwa cy'ubutwari cy'ingabo za FPR zahagaritse jenocide zikabohora igihugu cyacu dukunda cy'u Rwanda. Ndahamya ko nta yindi politike izongera gukorwa itagamije kurengera ubuzima bw'abanyagihugu bose ntabwo hazongera kwemererwa ishyaka iryo ariryo ryose ryashingira umurongo ku moko , ntabwo kandi ababyiruka bazongera kuremererwa n'amateka mabi ahubwo bazarushaho kwirukira imbere heza h'u Rwanda. Nkaba mboneyeho uyu munsi gushima uburyo imvugo zikoreshwa mu mbwirwaruhame, ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru zigenda zirushaho guhitamo amagambo atunga agatoki ba nyirabayazana nta kwitiranya mu by'ukuri, abagamije gupfobya jenocide bihutira kuyitirira ngo abahutu bagasa n'abayifata nk'imirwano yabaye hagati y'amoko , nyamara abakoresha amazina atunga agatiki interahamwe n'abapawwa ni bo batuma humvikana uburyo yateguwe n'uburyo yashyizwe mu bikorwa".

Yakomeje avuga ko nyuma yaho umuryango wabibumbye utereye Interahamwe mu kunoza inyito n'u Rwanda rwemera , nibyiza ko abanyarwanda twakomeza guhitamo amagambo neza no kwamagana abanyamahanaga bakomeje gukoresha imvugo zishyamiranya amoko nk'uko byari intego ya ba gashakabuhake.

Yasoje agira ati:"Harakabaho amahoro ,ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda".

Uyu Mpayimana Philippe ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, bimwe mu bitabo yanditse byakunzwe cyane birimo ikitwa Réfugiés rwandais entre marteau et enclume (L’Harmattan, Paris 2004), La rue de la vie, poèmes du Rwanda (L’Harmattan, Paris, 2006), Rwanda, regard d’avenir, only forward looking (L’Harmattan, Paris, 2015) – Rwanda 2017, n’ikindi yise Indi ntambwe ya demokarasi n’iterambere (L’Harmattan, Paris, 2016).

Yanditswe na: Gatete Muhamoud

info1hanag@gmail.com

hanga.rw

 

 

0