Home Read Content

Mayange: Ubuyobozi bwasabye abaturage gutanga amakuru yaho bazi imibiri yabazize jenocide yakorewe abatutsi

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mayange mu karere ka Bugesera burasaba abaturage , gutanga amakuru yaho bazi imibiri yabazize jenocide yakorewe abatutsi kugirango ishyingurwe mu icyubahiro.

Mayange: Ubuyobozi bwasabye abaturage gutanga amakuru yaho bazi imibiri yabazize jenocide yakorewe abatutsi

Ibi babitangaje kuri uyu wa gatandatu taliki ya 7 Mata 2018, mu muhango wo gutangiza icyumweru k’icyunamo aho habonetse imibiri itatu mu mirima y’abaturage uyu mwaka.

Hakizimana Jhon uhagarariye abarokotse jenocide yakorewe abatutsi mu murenge wa Mayange yatangarije ikinyamakuru hanga ko uyu mwaka habonetse imibiri itatu mu tugari dutandukanye kw’uyu murenge nabwo bigoranye, yagize ati:”Uyu murenge wa Mayange niko gace katangirijwemo jenocide yakorewe abatutsi mu karere kose ka Bugesera, ubu turacyafite ikibazo yuko hari imiryango yiciwe muri jenocide itarabona ababo ngo babashyingure mucyubahiro. Niyo mpamvu dusaba abantu bose baba bafite amakuru yaho bazi imibiri gutanga amakuru kugirango nabo bashyingurwe mucyubahiro”.

Makakamanzi Lidia umudamu warokotse jenocide yakorewe abatutsi w’abana batatu , avuga ko yiciwe abantu batatu mu muryango ariko babiri babonetse kandi bashyinguwe mucyubahiro ,ariko akaba yari afite ikibazo yuko yayobewe aho mama we yagiye, yagize:”Nahoranaga ikiniga kumutima nibaza nimba mama yarapfuye cyangwa nimba akiriho , ariko ubu ndaruhutse kuba mbonye umubiri we aho wabonetse mu mirima yacu’’. Yakomeje avuga ko kuva muri 1995 kugeza 1997 yakoze igikorwa cyo gushakisha aho yaba yarashyinguye ariko baraheba , abantu bakomeje kubaha amakuru atandukanye ariko ntabwo ntibyakunda kugeza ubwo yageze aho arabyakira mu mutima. Mu gihe yari mu gikorwa cyo guhinga nibwo yaje kubona ikiringi akomeza kureba neza nibwo yabonye yuko ari umubiri wa mama we, yihutiye kubimenyesha ubuyobozi buramutabara akaba avuga ko yiteguye nawe kumuherekeza mucyubahiro taliki ya 15 Mata 2018 nibwo azashyingurwa m’urwibutso rwabazize jenocide yakorewe abatutsi  rwa Nyamata.

Nkurunziza François umuyobozi w’umurenge wa Mayange yemeje aya makuru ko habonetse koko imibiri y’abantu batatu aho bakuwe ahantu hatandukanye , yagize ati:”Nibyo koko habonetse imibiri y’abantu batatu ahantu handukanye mu tugari tugize umerenge wa Mayange, ariko igikorwa cyo gushakisha n’indi mibiri kirakomeza kuko dufite imiryango itarabona abantu babo bishwe muri jenocide yakorewe abatutsi.Tukaba dukangurira abaturage kuba intwari bagatanga amakuru yaho baba bazi imibiri y’abantu bishwe muri jonocide kugirango tubashyingure mucyubahiro”. Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage b’umurenge wa Mayange kwitwararika muri iki gihe tugezemo aho yabasabye kureka ubusinzi kwirinda imvugo mbi zikomeretsa abarokotse jenocide yakorewe abatutsi, abakangurira kwitabira ibiganiro aho bizajya bitangira saa cyanda z’umugoroba.

Twarabwira ko Mayange ni umwe mu murenge ugize akarere ka Bugesera, akaba ariwo murenge watangirijwemo jenocide muri aka gace. Uyu mwaka twibuka jenocide yakorewe abatutsi kunshuro 24 habonetse imibiri itatu aho izashyingurwa mucyubahiro taliki ya 15 Mata 2018 m’urwibutso rw’abazize jenocide yakorewe abatutsi rwa Nyamata.

Hakizimana Jhon uhagarariye abarokotse jenocide yakorewe abatutsi mu murenge wa Mayange.

Nkurunziza François umuyobozi w’umurenge wa Mayange.

Abaturage bitabiriye umuhango wo gutangiza kunshuro ya 24 icyumweru cyo kwibuka jenocide yakorewe abatutsi.

Yanditswe na: Kayisire Vincent 

ingo1hanga@gmail.com

hanga.rw

0