Home Read Content

Musanze: Gitifu w’Umurenge yatawe muri yombi akurikiranyweho urupfu rw’umwana

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

Munyarugendo Manzi Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze yaraye atawe muri yombi nk’uko byemezwa na Police y’u Rwanda. Arashinjwa uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka ibiri n’igice mu wundi murenge muri aka karere ka Musanze.

Musanze: Gitifu w’Umurenge yatawe muri yombi  akurikiranyweho urupfu rw’umwana

Kuri Pasika mu murenge wa Muko umwana witwa Uwikaze Kevine yapfiriye mu nzu ahiriye ku mufariso aryamyeho umubyeyi we (nyina w’imyaka 22) yamufungiranye yagiye. Nyina w’uyu mwana nawe ubu arafunze.

Usibye umwana n’umufariso yahiriyeho ntakindi kintu cyahiye mu nzu.

Abantu benshi muri aka gace batunguwe batangazwa kandi bibaza ku buryo uyu mwana yapfuyemo.

Hari abavuga ko umwana wapfuye ahiye ari uwo uyu muyobozi w’Umurenge wa Kinigi yari yarabyaye ku ruhande kuri uriya mugore w’imyaka 22.

CIP Hamduni Twizeyimana umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru yatangaje ko uyu muyobozi w’Umurenge wa Kinigi yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu rupfu rw’uriya mwana Uwikaze Kevine.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mwana abantu batandatu barimo nyina w’umwana, umugabo babana n’abandi bane batawe muri yombi mu iperereza rikomeje.

Uyu mwana hambere kandi yigeze gushimutwa aboneka nyuma y’iminsi itatu ndetse ngo yari yarabanje kurogwa nk’uko bivugwa n’abaturanyi ba nyina.

Yanditswe na: Tuyikuze Hodali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

0