Home Read Content

Nyarugenge-Muhima: Hakozwe umuganda w'isuku hatoragurwa Toni zigera kuri 2 z'amacupa mu gishanga cya Nyabugogo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 21 Day(s) ago

Umuganda udasanze mu Murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, wibanze ku bikorwa by'isuku, aho batoraguye amacupa apima toni zisaga ebyiri yajugunwe mu gishanga cya Nyabugogo.

Nyarugenge-Muhima: Hakozwe umuganda w'isuku hatoragurwa Toni zigera kuri 2 z'amacupa mu gishanga cya Nyabugogo

N'umuganda wakozwe uhuzwa n'Ubukangurambaga mw'Isuku ndetse no kurwanya Ibiza harengera ibidukikije.


N'umuganda wakozwe uyu wa 07/11/2020, guhera saa 07h30 kugeza saa 11h00, uyu muganda wahujwe no gutangiza ubukangurambaga kw'Isuku, kurwanya ibiza no kurengera Ibidukikije m'utugari twose tugize Umurenge wa Muhima, Itsinda ry'Umurenge ryifatanyije n'Akagari ka Nyabugogo mu Mudugudu w'Ubucuruzi, Aho iryo tsinda ryari riyobowe na Gitifu w'Umurenge wa Muhima Madamu MUKANDOLI T.Grace, yari kumwe  n'abakozi bakorera ku cyiciro cy'Umurenge, Inzego z'Umutekano (DASSO, Irondo ry'Umwuga) hamwe n'Umuyobozi bw'Akagari ka Nyabugogo, Imidugugu Urubyiruko, na CNF.


Uyu muganda warugamije kunoza isuku no kurwanya Ibiza,


Hatoraguwe amacupa mugishanga atuma amazi adatembera neza apima Toni zisaga 2 ndetse ngo gutoragura amashashi .


Ubu bukangurambaga burakomeje kugirango tugire Umujyi Ucyeye Kandi utoshye.


Nyuma y'umuganda Gitifu w'Umurenge wa Muhima yashoje Umuganda ashimira abitabiriye ndetse anabagezaho gahunda za Leta zitandukanye,ati:''Gukomeza kubungabunga isuku tukabigira umuco, gukorera ibibanza bitubakiye, gusiga amarange cyane abaturiye cyangwa bakorera ku mihanda minini, gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19, Ejo Heza,  umutekano, umugoroba w'umuryango, inteko z'abaturage, bibyo nsaba ko mwashyiramo imbaraga ".