Home Read Content

Gasabo-Remera: Abafite ubumuga bahuguwe ku burenganzira bwabo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Umuryango NUDOR ugamije guharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga mu Rwanda, watangije amahurwa azamara iminsi 3 kuri bamwe mu banyamuryango bawo.

Gasabo-Remera: Abafite ubumuga bahuguwe ku burenganzira bwabo

Uyu wa gatatu taliki ya 28/10/2020 mu cyumba cy'inama cy'imwe mu ma hoteri aherereye i Remera, bamwe mu banyamuryango ba NUDOR barahabwa amahugurwa n'umuhuzabikorwa wa Maje mu Karere ka Kicukiro, Madamu RWIGEMA Marie Louise.


 Yabahuguraga ku itegeko ry'umuryango NUDOR ,n'ihuriro ry'imiryango 13 yashyizweho hagamije gukorera ubuvugizi kubafite ubumuga ku bibazo bitandukanye bahura nabyo kuko nabo bagomba kwiyumva mu muryango nyarwanda.


Uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2013, ukaba ikorera mu turere 5 harimwe kkamwe ko mu mujyi wa Kigali. 


 Harimo Kicukiro,Ngoma,Burera,Gisagara na Nyamasheke, nkuko MUREKETETE Brigitte umukozi wa NUDOR yabibwiye hanga.rw .


Yakomeje avuga ko bishoboka ko bashobora kuzagura bakajya no mu tundi turere, MUKESHIMANA Jean Marie Vianney umunyamuryango wa NUDOR afite ubumuga bwo kutabona akaba umuyobozi w'ikigo gishinzwe gusubiza mubuzima busanzwe abafite ubumuga bwo kutabona giherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro (MRCB), arasaba Leta ko bagira uburenganzira bwo kudahohoterwa kuko ari abanyantege nke, arasabaka ko igihe hajyanwa abafite ubumuga mu miryango ko hazabaho ubushishozi.


 Aba bafite ubumuga ngo bumva amakuru avuga ko leta yenda gushyira mu miryango abana bose baba mu bigo, bo ngo bafite impungenge zo kuzabura umuryango ubakira, barasaba leta ko nabo bazitabwaho.