Home Read Content

Sendika y'abarimu mu Rwanda ( SYPERWA) yahuguye abarimu 70 basabwa guha agaciro umurimo bakora

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

Sendika y'abarimu mu Rwanda (SYPERWA) yatanze amahugurwa ku barimu 70 baturutse mu turere tugize umujyi wa Kigali uko ari dutatu, Gasabo, Nyarugenge, Kicukuro, basabye abarimu guhesha agaciro umurimo bakora kuko umukoresha agira icyo aguha aruko nawe ugize icyo umumarira.

Sendika y'abarimu mu Rwanda ( SYPERWA) yahuguye abarimu 70 basabwa guha agaciro umurimo bakora

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 6 Mata 2018, mu mahugurwa y'umunsi umwe yabereye hano i Kigali. Aho yari yitabiriwe n'abarimu 70 bakorera akazi k'ubwarimu mu turere tugize umujyi wa Kigali.

VUGUZIGA Sylivestre umuyobozi wa CYPERWA (Syndicat du Personnel de l'Education au Rwanda) aganira n'itangazamakuru yavuze ko bateguye amahugurwa hagamijwe gukangurira abarimu gukora umurimo unoze ari nako bawuhesha agaciro , yagize ati;''Twateguye amahugurwa y'umunsi umwe aho dufite insanganyamatsiko igira iti, amahugurwa ku murimo uhesha umukozi agaciro n'uburyo bwo gukora imishyikirano rusange". Yakomeje avuga ko  ibigo byigenga bikunze kurenganya abakozi bikoresha bakabura ubuvugizi. Ati" Abakora mu bigo byigenga bahura n’ibibazo byinshi birimo gukorera ku masezerano y’akazi y’igihe gito, kudahembwa mu mezi y’ikiruhuko cyane cyane ku barezi, kwirukanwa uko biboneye n’abakoresha n’ibindi”. Uyu muyobozi avuga ko ibi byose nibyo bari gukangurira abanyamuryango kwirinda ndetse naho  bigaragaye bakangurirwa kujya  babivuga bigakorerwa ubuvugizi.

Murekeyisoni Christine umurezi waturutse mu karere ka Nyarugenge yatangaje ko aya mahugurwa amufashije kumenya uburenganzira bwe, Yagize ati:"Aya mahugurwa afashije kumenya uburenganzira bwanjye, ubu nasobanukiwe uko inzego zikurikirana ngize akarengane namenye aho nabariza". Yakomeje avuga ko yishimiye kuba muri senkika ubu ntashobora kurengana ayirimo , yongeraho ko ibi bizatuma amenya ishingano ze n'izumukoresha kuburyo adashobora kugongana nawe.

Ntagaramba Jhonson umuyobozi ushinzwe imicungire y'abarimu mw'ishami rishinze uburezi REB, mu gashami gashinzwe iterambere n'imicungire y'abarimu avuga ko abahagarariye ama sendika atandukanye y’abakozi bagabanyije ibibazo byinshi bakiraga mbere.

Ati” Mu myaka ishize sindika zitaraza imanza z’abarimu zarengaga 20 ku mwaka, ariko ubu mu mwaka ushize hagaragaye eshanu gusa”.

Uyu muyobozi avuga ko bari kugenda bahugura abakozi bo mu bigo bitandukanye byigenga birimo niby’uburezi, basobanurirwa akamaro ko kuba muri Syndika kugirango bose bazigane.

Ibi ngo bizaca burundu umuco wo kurenganya abakozi ukunze gukorwa n’abakoresha, ndetse binace umuco w’abakozi bitwara nabi mu kazi bishingikirije kuba muri sendika zibakorera ubuvugizi.

Twababwira ko CYPERWA (Syndicat du Personnel de l'Education au Rwanda) ari sendika y'abarimu mu Rwanda ikorera mu gihugu hose, aho ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 10 bari hirya no hino mu turere tw'u Rwanda.

Ntagaramba Jhonson umuyobozi ushinzwe imicungire y'abarimu mw'ishami rishinze uburezi REB, mu gashami gashinzwe iterambere n'imicungire y'abarimu mu Rwanda.

Abanyamuryango ba senkika ya CYPERWA bitabiriye amahugurwa.

Murekeyisoni Christine umurezi waturutse mu karere ka Nyarugenge yatangaje ko aya mahugurwa amufashije kumenya uburenganzira bwe.

Abanyamuryango bakurikiye amasomo bari guhabwa.

yanditswe na;Gatete Muhamoud

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

0