Home Read Content

Gasabo-Jali: Haravugwa urugomo rukabije umugore yatwitse mugenzi we

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Mu murenge wa Jali, mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, haravugwa urugomo rukabije, hari umugore watwitse mugenzi we akoresheje igikoma.

Gasabo-Jali: Haravugwa urugomo rukabije umugore yatwitse mugenzi we

Uyu wa 27/10/2020 hanga.rw yageze mu murenge wa Jali mu Kagali k'Agateko ,mu mudugudu wa Bugarama, mu karere ka Gasabo , mu mujyi wa Kigali,  dusanga umubyeyi witwa Leoncie ari kubabazwa n'umubiri ,nyuma yo gusukwaho igikoma cyatuye no gushwaratuzwa ukukasi mu maso n'umubyeyi witwa Clarisse aho yari yamutegeye mu muhanda avuye guhaha.

 Ngo bahuye yaramusuhuje neza afite ijagi yuzuye igikoma n'umukasi ahita amutungura akimumenaho mu mutwe kimushokeraho umubiri wose , ngo yahise acika intege agwa hasi atangira kumushwaratura mu maso akoresheje umukasi.

Arimo kubikora ngo hagobotse umugabo witwa Muheto Ephrem uzwi ku izina rya Cyagufanya aramutesha.

Ndanga Patrice, uyobora umurenge wa Jali ,yabwiye hanga.rw ko ibi yabimenye ahurujwe n'abaturage, ati:''Narabimenye byose bituruka kumakimbirane n'urugomo usibye ko nta makuru mfite ahagije, uwabikoze nahamahaye polisi yaramutwaye ". 

Yakomeje avuga ko uyu wakoze urugomo ari mu maboko ya RIB , ubu hari gukorwa iperereza ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha. 

Leoncie wasutsweho igikoma we ararembye cyane kuko umugongo wabaye ibisebe yirirwa ataka kubera uburibwe.

Inkuru ya: Nzabamwita Xavier