Home Read Content

Gasabo: Ushinzwe amakuru mu inkeragutabara (IS) mu murenge wa Gatsata yatawe muri yombi yakira ruswa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Ku wa 26/10/2020,mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata, mu kagari ka Nyamugari ahazwi nk' Akisoko ku isaha ya 15 h 00, hatawe muri yombi ushinzwe amakuri mu nkeragutabara amaze kwakira ruswa.

Gasabo: Ushinzwe amakuru mu inkeragutabara (IS) mu murenge wa Gatsata yatawe muri yombi yakira ruswa

Kubufatanye bwa Police n'urwego rw'umuvunyi ruhagarariwe na KIMENYI Alphonse, bafashe RUZINDANA Samuel, ufite imyaka 55 , akaba IS wa reserve force(Inkeragutabara) mu murenge wa Gatsata yakira ruswa y'amafaranga ibihumbi ijana  (100.000frw).


Akaba yafatiwe mu cyuho amaze kuyakira akiyafite .


Yari ayahawe n'umuturage witwa MUNYEMANA Viateur ,ufite imyaka 38 kugirango atazamutanga ku nzu yubatse mu kajagali igasenywa ,iri  mu mudugudu wa Agataramo akagali ka Nyamugali mu murenge wa  Gatsata .


Uregwa ngo yemera icyaha akanasobanura uko yagikoze kubamufashe. 


Yashyikirijwe RIB ya  Gatsata  kugirango akorerwe dosiye, ubu afungiye kuri polisi ya Gatsata.

0