Home Read Content

Nyarugenge-Nyamirambo: Hari imiryango ifite ubwoba bwo kuba yakwibasirwa n'ibiza isaba ubutabazi bwihuse

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Mu kagari ka Mumena, na Karugarama cyane abo mu midugudu ya Kanyirazaninka, nuwa Riba ,mu murenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, hari imiryango ifite ubwoba bwo kuba yakwibasirwa n'ibiza isaha iyo ariyo yose imvura yagwa ari nyinshi.

Nyarugenge-Nyamirambo: Hari imiryango ifite ubwoba bwo kuba yakwibasirwa n'ibiza isaba ubutabazi bwihuse

Iyi miryango yaganiriye na hanga.rw, uyu wa 27/10/2020 ,ikikije ruhurura bita iya Mumena bagaragaraje uburyo bahorana impungenge zuko bashobora kwibasirwa n'ibiza, ati:''Twaravuze twararushye, turatabaza ntibatwumve peee....  Ruhurura yacukuye inzu zacu none dusigaye tunegetse ku migina". 


Aba baturage barimo gusaba leta ko yabasura nabo ikabavana mu manegeka, ati:''Twumva abandi barimutse batuzwa mu midugudu y'ikitegererezo, twe twayobewe icyo tuzira, twe n"abana bacu muzumva amazi yadutembanye twigendere nta kundi, twe nta bushobozi dufite bwo kwiyumura hano , Leta yakadukuye hano nkuko babikoze Rwampara ".


Umujyi wa Kigali, usaba abari mu manegeka  kuyavamo kuko igihe k'imvura kegereje, abadafite ubushobozi bazafashwa gutuzwa.


Abatuye mu bishanga no mu yandi manegeka mu Mujyi wa Kigali babarirwa mu ngo zisaga 13.000.


Abo hanga.rw yabonye muri Nyamirambo itamenye imibare, nta gikozwe vuba bashobora kwibasirwa n'ibiza kuko inzu zabo ziranegetse ku mi kingo.