Home Read Content

Kirehe: Bahawe amaradiyo yitezweho gufasha abana babo kwiga muri iki gihe cya COVID-19

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Ababyeyi batuye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kirehe, barashima Kaminuza y’u Rwanda, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), ku bw'amaradiyo bahawe agiye gufasha abana babo cyane cyane muri ibi bihe bari mu rugo, aho bashishikarizwa gukomeza gukurikirana amasomo binyuze kuri radiyo na televiziyo.

Kirehe: Bahawe amaradiyo yitezweho gufasha abana babo kwiga muri iki gihe cya COVID-19

Abahawe aya maradiyo bavuga ko ntazo bari basanzwe batunze mu miryango yabo, akaba ariho bahera bashima abazibahaye.

Umubyeyi witwa UYISENGA Damascene, utuye mu murenge wa Gahara mu kagali ka Nyakanazi yagize ati: "Izi radiyo duhawe zigiye gufasha abana bacu kujya bakurikira amasomo muri ibi bihe bari mu rugo batarasubira ku ishuri, kuko wasangaga bajya mu baturanyi kwigirayo".

Undi witwa UWANYIRIGIRA Xavera, na we utuye mu murenge wa Gahara yagize ati:" Nta radiyo nari nsanzwe mfite, ariko ubwo mbonye iyi radiyo mpawe na Kaminuza y’u Rwanda binyujijwe  ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), ubu igiye kujya imfasha gukurikira amakuru agezweho, ndetse n'abana banjye bige, kuko wasangaga bibagora, bakajya kwigira mu baturanyi, nkaba nari mfite impungenge zuko batiga neza".

Umuyobozi Wungirje w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage,  MUKANDARIKANGUYE Geraldine, yavuze ko aya maradiyo aje gufasha byinshi iyi miryango n'abana bayo.

Yagize ati: "Tumaze igihe muri gahunda ya Minisiteri y'Uburezi binyuze muri REB, hatangwa amasomo kuri radio no kuri televiziyo, ariko hakaba ikibazo cy'uko hari imiryango ikennye ishobora kuba idafite radiyo ntigire na televiziyo, aho abana babaye intwari bashoboye gukurikirana ayo masoma mu ngo z’abaturanyi ariko bigoranye".

Yokomeje avuga ko afite icyizere cy'uko abana bazakomeza gukurikirana amasomo kimwe n'abandi hakoreshweje radiyo bahawe ariko nanone nta n'ubwo ari ayo masomo gusa, ahubwo ibinyura kuri radiyo byose  kenshi biba birimo amasomo abantu baba bakwiye kumenya.

Izi radiyo zahawe abaturage batandukanye batuye mu Karere ka Kirehe, mu mirenge yose ikagize uko ari 12, aho muri buri murenge hatanzwe byibuze amaradiyo 29 ndetse hari n'iyatanzwemo 30.

Aya ma radiyo yatanzwe na Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije kuri REB, akaba yaraguzwe  mu nkunga yatanzwe n'Umushinga  TESF (Transforming Eduaction Systems for sustainable Futures) ukorera muri Kaminuza y'u Rwanda kugira ngo azafashe abanyeshuri bo mu mashuri abanza bo mu miryango itishoboye gukurikirana amasomo REB inyuza ku ma radiyo.

Izi Radiyo zatanzwe zikoresha imirasire y'izuba n' amabuye. Abazihawe bahawe n'ibyangombwa byazo byose bizabafasha kuzikoresha.
Inkuru ya: Abdul Nyirimana