Home Read Content

Nyarugenge: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Dasso bazibanda mukubaka ibyumba by'amashuri

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Uyu wa 26/10/2020, guhera saa 08h00 kugeza saa 11h00 , mu kwezi kwahariwe Ubumwe n'Ubwiyunge, Urwego rwa DASSO mu karere ka Nyarugenge batangije bakora umuganda.

Nyarugenge: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Dasso bazibanda mukubaka ibyumba by'amashuri

Mu cyumweru batangiye bakoze umuganda ku mashuri , n'igikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Muhima, mu kagari K'Ubumwe ,mu Mudugudu w'Isangano, kuri Site ya St Famille.


Aha hari kubakwa amashuri Phase II (G+1), muri uyu muganda Dasso batunze amatafari bayageza kunyubako.


Umuganda wakozwe wahawe agaciro gasaga ibihumbi magana atanu y'u Rwanda (500,000 Frws)


Uyu muganda wakozwe  neza cyane Moral yariyose


 Thomas Gasana, umuyobozi wa Dasso mu karere ka Nyarugenge yashoje umuganda ashimira cyane Ubushake, Ubwitange ndetse n'Imbaraga zakoreshejwe, anatanga Ubutumwa kuri ibi bikurikura.


1. Kurangwa na Discipline


2. Kwirinda Ruswa


3. Gutanga Amakuru kugihe


4. Gukomeza gukurikirana Ishyirwamubikorwa ry'Amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Igikorwa cy'Umuganda kizakomereza ahandi hatandukanye mu mirenge igize akarere ka Nyarugenge, bibanda ku bikorwa bizamura imibereho myiza y'abaturage ndetse n'ibikorwaremezo.